Gicumbi: Umusore yarohamye mu kiyaga cya Muhazi arapfa

Kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 11 Kanama 2020, Murenge wa Rwamiko, mu Karere ka Gicunbi humvikanye inkuru y’akababaro ya Umukundwa Disi Dieudonne wapfuye arohamye mu kiyaga cya  Muhazi bamushakisha bakamubura,bakomeje gushakisha umurambo we bawubona hashize iminsi ibiri, kuri uyu wa kane Tariki ya 13 Kanama 2020.

Igicumbi News yashatse kuvugana n’umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Rwamiko ntibyakunda kuko yari ari muri konji.

Igicumbinews yahise ivugana n’Umunyamabanganshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagahinga arinako kabereyemo iri nsanganya, Rurangirwa Jerome atubwira ko ayo makuru ariyo avuga ko uwo musore yapfuye arohamye aho yoganaga na bagenzi be.Agira ati: “Nibyo koko uyu Dieudonne yari ari kogana n’abandi bo bavamo we agwamo turamushaka turamubura ,Gusa
twakomeje kumushaka tumubona kuwa kane ari nabwo twamushyinguye”.

Ibi byabereye ku Kiyaga cya Muhazi k’uruhande rw’Akarere ka Gicumbi.

Rurangirwa yakomeje avuga ko bakomeje gucunga umutekano aho kuri Muhazi bakanakumira abana usanga baba bahakinira banoga kugirango barebe ko imibare y’abantu bahatakariza ubuzima yagabanyuka,anagira inama abantu kudakinisha icyiyaga cya Muhazi uko biboneye.

Nyakwigendera Dieudonne wari utuye mu murenge wa Rwamiko, mu kagari ka Nyagahinga, umudugudu wa Ntaremba, yigaga mu mwaka wa Gatandatu wa mashuri yisumbuye, akaba yari afite imyaka 20 y’amavuko.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News