Gicumbi: Kaminuza ya UTAB yiteze umusaruro mu bufatanye na kaminuza z’Iburayi

Kaminuza    y’Ikoranabuhanga   n’Ubugeni   ya    Byumba    ivuga ko   yiteze  umusaruro   uzava mu mushinga   uhuriweho   na kaminuza  zo ku mugabane w’Uburayi ndetse na zimwe muri za kaminuza   zo mu Rwanda.

Ni   umusaruro   uzabyarwa  binyuze  mu  gusangira  imfasha nyigisho ndetse   n’abarimu ku mpande  zombi bityo   bikazafasha   gusohora abanyeshuri bafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo .

ERASMUS +   N’umushinga  wa komisiyo  y’umuryango w’Uburayi ,  uhuriweho na   za kaminuza zo ku mugabane w’Iburayi ndetse na za kaminuza zo mu Rwanda ugamije Kuzamura imyigishirize .

Kaminuza ya UTAB   ni imwe  mu muziteze  kuvana  umusaruro   mu mikorere n’imikoranire   n’uyu  mushinga bishingiye   ku  mfashanyigisho no  gusangira   abarezi  ku mpande  zombi  mu rwego rwo kurandura  inzitizi zikigaragara    ku isoko ry’umurimo.

Padiri Dokiteri Hakizimana Lucien, umwarimu muri kaminuza ya   UTAB akaba ari nawe uhagarariye uyu mushinga muri iyi kaminuza  ,avuga ko uyu mushinga uzatuma abanyeshuri  bagira  ubumunyeyi  buri ku rwego  rwo  guhangana  ku isoko ry’umurimo  nta nkomyi .

Yagize ati:”icyambere uyu mushinga uzafasha abanyeshuri kugira ubumenyi bugezweho ku rwego mpuzamahanga bunakenewe ku isoko ry’umurimo ,kuko atazigishwa n’umwarimu wa UTAB gusa .”

Padiri Dokiteri Hakizimana avugako iyi mikoranire zongera umubare w’abanyeshuri batsindaga muri kaminuza ya UTAB.

Muri uyu mushinga hazavugururwa amasomo yari asanzwe yigishwa muri kaminuza ya UTAB ahuzwe     n’ayaziriya kaminuza zikomeye ku mugabane w’Iburayi. Uretse  kurushaho  gutyaza  ubwenge bw’abiga  muri kaminuza  zihuriye  kumushinga wa  ERASMUS +,hakazanashyirwaho integanyanyigisho nshya ,ndetse no kwiga hifashishijwe gahunda y ‘iyakure cyangwa    “E-learning” mu ndimi z’amahanga .

Roberto Valentino uhagarariye uyu mushinga  mu Rwanda ,avuga ko  bahisemo gukorana na UTAB kubera ko ifite amashami ajyanye n’iterambere .Roberto Valentino    kandi   yemeza  ko uyu mushinga kaminuza zo mu Rwanda   hari  inyungu  zizawukuramo.

Yagize ati:”uyu mushinga uzafasha abarimu binyuze mu mahugurwa bazahabwa na kaminuza zo ku mugabane w’Iburayi,uwo mubano uzazamura ubumenyi bwabo mu myigishirize,ikindi kandi abanyeshuri  bamwe bazagira amahirwe yo guhura n’abarimu b’Iburayi ndetse n’abandi bazajya babasanga mu Rwanda baje kubigisha,bazanungukira byinshi  kandi mu buryo bwo kwiga muri  muri gahunda y’iyakure.”

N’umushinga uhuriweho na Kaminuza eshatu zo ku mugabane w’Uburayi uyobowe na kaminuza   ya   Palma   yo  mu gihugu   cy’Ubutariyani,kaminuza ya Cologne mu gihugu cy’Ubudage ndetse na kaminuza ya Liege mu Bubiligi.

Mu Rwanda izi kaminuza zizakorana na kaminuza ya UTAB, INES Ruhengeri ,IPRS Musanze na kaminuza y’Urwanda.

N’umushinga uzamara igihe kingana n’imyaka itatu ukaba uzatwara amayero asaga ihumbi maganacyenda .

Umwanditsi:Athanase Munyarugendo@igicumbinews.co.rw

Source:Radio Ishingiro