Gicumbi: Ikamyo yarenze umuhanda yica umuntu umwe




Kuri uyu wa kane Tariki ya 05 kanama 2021, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ubwo abakozi ba company yitwa Stecol y’Abashinwa iri gukora umuhanda Gicumbi-Nyagatare batahaga bageze mu Murenge wa Nyamiyaga, mu karere ka Gicumbi, bari mu modoka yabo y’ikamyo, yakoze impanuka irenga umuhanda igwira umuturage witwa Ngabonziza Jean Claude ari kuzamuka agana ku muhanda ahita apfa.

Ababonye iyi mpanuka iba babwiye Igicumbi News, ko umushoferi wari utwaye iyi modoka yabonye agiye kugonga abana bakiniraga mu muhanda ahitamo kuyigongesha umukingo ari naho yakubitaniye n’umuturage yishe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Kalisa Claudien, nawe yabihamirije Igicumbi News, avuga ko Impanuka yabaye igahitana umuntu umwe n’umushoferi akavunika.



Ati: “Imodoka yamanukaga igiye kugonga abana bakiniraga mu muhanda, irabakatira igonga umukingo, iragaruka irenga umuhanda igwira umuturage wari uri kujya ku muhanda arapfa, naho shoferi wari uyitwaye we yavunitse akaguru.”

Kalisa Kandi yakomeje avuga ko bakanguriye abantu kujya bitonda igihe bari kugenda mu muhanda, kuko kuba hagezemo kaburimbo bitandukanye nuko bawugendagamo utarimo kaburimbo.

Kanda hasi wumve uko gitifu abisobanura:

Aravuga ko baranavugana na Company ya Stecol, bakajya batwara imodoka zabo bubahiriza amategeko y’umuhanda birinda gutwarana umuvuduko uri hejuru.

Impanuka yabereye mu murenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Jamba umudugudu wa Byimana. Yahitanye Ngabonziza Jean Claude w’imyaka 48.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News 



Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: