Abana batatu bishwe n’intare undi arakomereka




Mu gihugu cya Tanzania, haravugwa inkuru y’urupfu rw’abana batatu bishwe n’Intare ubwo bari bagiye gushaka amatungo yabo yaburiye muri parike ya Ngorongoro mu majyaruguru ya Tanzania.

Nkuko amakuru dukesha BBC abivuga, abana bavuye iwabo berekeza muri parike ya Ngorongoro gushaka amatungo yabo yabuze maze intare ziza kubatwara ubuzima nk’uko biri mu itangazo rya polisi ryo ku wa 5 kanama.

Amakuru akomeza avuga ko abana bishwe n’intare bafite imyaka iri hagati y’icyenda n’imyaka 11, ibi bikaba byabaye ubwo bari bavuye kwiga maze bahita berekeza muri parike ya Ngorongoro gushaka amatungo yabo yari yabuze, nk’uko byatangajwe na Justine Masejo, umukuru wa polisi mu mujyi wa Arusha muri Tanzania.




Masejo Justine yavuze ko intare zariye bariya bana ubwo bari bagiye mu ishyamba rya Ngorongoro ndetse zikaba zanakomerekeje umwana umwe.

Justine yakomeje asaba imiryango y’aborozi ituriye ibyanya by’inyamaswa kwirinda inyamaswa z’inkazi, cyane cyane iyo bahaye abana inshingano zo kuragira. Ibyo bizafasha kurengera abana n’imiryango yabo.

Parike ya Ngorongoro, n’ibindi byanya by’inyamaswa, ni ibice birindwa ariko abategetsi bemereye aba Masai kuba hafi yabyo no kuhororera amatungo yabo.



Didier Maladonna/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: