Gicumbi: Habonywe umurambo w’umuntu wari ufite ubumuga bwo kutumva no kutabona warerembaga mu mazi

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 10 Mata 2022, ahagana saa saba na mirongo ine z’amanywa, mu Mudugudu wa Gakoma, akagari ka Kigogo, mu murenge wa Nyankenke, Akarere ka Gicumbi, hatoraguwe umurambo w’umugore witwa Mukankindo w’abanaga n’ubumuga bwo kutabona no kutumva ureremba mu mazi.

Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’iterambere mu kagari ka Kigogo, Utetiwabo Clémentine, yabwiye Igicumbi News ko umurambo wabonywe nyuma yuko imvura yaguye mu ma saa sita yarihise ukaba wabonywe mu mazi atemba mu muferege bakunda kwita Sereri uri hagati mu mirima y’icyayi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Nyankenke, Mukashema Christine, yemeje aya makuru.

 Agira ati: “Umurambo wabonywe mu mazi atemba uboneka wangiritse mu maso hasi nta ni kintu yari yambaye yarasigaranye agapira ko hejuru, ntitwahise tumenya uwariwe ariko haje kuza abagabo babiri bavuga ko uwo muntu bamuzi batubwira iwabo natwe tubatumaho kugirango baze barebe niba ari uwabo”.

Christine yakomeje avuga ko abo bagabo bavugaga ko yariyagiye kwahira ubwatsi imvura ariho ishobora kuba yamusanze.

Akomeza anavuga ko kuba yari yangiritse mu maso nta n’ikintu yari yambaye hasi bishobora kuba byatewe n’amabuye yagiye ahuranayo mu mazi, abo bagabo b’abaturanyi banyakwigendera bakaba banavugaga ko afite imyaka iri hagati ya 40-45 akaba yabanaga na nyina w’umukecuru.

Hakomeje gukorwa iperereza kugirango hamenyekane icyateye uyu mugore kugwa mu mazi kuko nihumvikana uburyo umuntu ufite ubumuga bwo kutabona ajya kwahira ubwatsi.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News