Kwibuka28-Gicumbi: Habayeho umuhango wo kunamira Imibiri iruhukiye mu rwibutso rwa Gisuna

Meya wa Gatsibo na Gicumbi mu muhango wo kunamira imibiri iruhukiye mu Rwibutso rwa Gisuna(Photo:Gicumbi District)

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Richard Gasana bifatanije n’imiryango ifite ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1990-1994, imibiri yabo iruhukiye mu rwibutso rwa Gisuna ruri mu murenge wa Byumba, mu  karere ka Gicumbi.

Muri uyu muhango umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi  Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko amateka ya Jenoside mu karere yakozwe, ariko ko biteguye kongeraho n’ay’uru rwibutso ku bufatanye n’uwatangiye kuyandika ngo kuko n’inyigo yarwo yakozwe hasigaye gufatanya mu gushaka ingengo y’imari yarwo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel

Nzabonimpa Emmanuel yakomje avuga ko ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’Ubuyobozi bwiza yashyizeho butanga icyizere cyo kubaho ejo hazaza kuri buri wese no ku barokotse, kandi ko bazakomeza gukora byinshi kugira ngo babeho neza bishimye.

Nzabonimpa yashoje yihanangiriza abapfobya n’abafite ingengabitekerezo anasaba uyifite kumenya ko akarere katazarebera, anasaba abaturage gukomeza kuba hafi y’abarokotse batanga amakuru cyane k’uwaramuka ahuye n’ihungabana.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo  Richard Gasana yavuze ko baje gusura aba bishwe bazanye indabo zitatse ubwiza kuko nabo bari beza bakazira imiyoborere mibi “twagize mu gihugu cyacu ngo aho ababishe biheshaga agaciro batazi ko bagahesha abo twibuka”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard

Sibomana Jean Nepo, Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside(IBUKA), mu karere ka Gatsibo yibukije abarokotse Jenoside ko bafitanye igihango n’u Rwanda batagomba kunyuranya nacyo anasaba abitabiriye bose kwirinda kwakira amakuru bumvise yose badasobanuje.

Sibomana Jean Nepo Perezida wa Ibuka muri Gatsibo

Mu ijambo rya Perezida wa Ibuka mu karere ka Gicumbi  Kamizikunze Anastase, yavuze ko imibiri y’Abatutsi iri muri uru Rwibutso itazwi kubera ko bicishwaga amakara n’amapine y’imodoka yavaga muri Parike no mu kigo cya gisirikare cya Byumba.

Perezida wa Ibuka muri Gicumbi Kamizikunze Anastase

Umusaza Kamanzi Fabien wo mu murenge wa Murambi, mu  karere ka Gatsibo, yavuze ko bari barafungiwe muri gereza yo mu cyahoze ari Komini Ngarama, ubu ni mu murenge wa Ngarama muri Gatsibo, ari benshi bakagezwa i Byumba ari 26 abandi baje bicirwa mu nzira, aho yaje kuvanwa muri urwo rwobo n’abandi 3.

Kamanzi Fabien

Uru rwibutso rwa Gisuna ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bavanwaga mu makomini anyuranye y’icyahoze ari Perefegitura ya Byumba aho bicirwaga mu byobo 2 byari byaracukuwe ahahoze Parike ya Byumba n’Ikigo cya gisirikare cya Byumba.

Source&Photos: Gicumbi District/Twitter 

@igicumbinews.co.rw