Gicumbi Hand Ball Club yatsinze APR HC

Kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 30 Mata 2022, mu karere ka Gicumbi, habereye imikino y’umupira w’amaboko(Handball) wahuje amakipe atandukanye.

Habanje umukino wahuje Gicumbi HC na Nyakabanda urangira Gicumbi iyitsinze ibitego 36 kuri 14.

Hakurikiraho umukino wahuje APR HC na ADEGI Gituza urangira, APR iyitsinze ibitego 33 kuri 27.



Haje gukurikiraho umukino wa Nyakabanda na ADEGI urangira ADEGI itsinze ibitego 33 kuri 25.

Mbere yuko Gicumbi HC icakirana na APR HC umutoza wayo ashize amanga yatangarije Igicumbi News ko barayitsinda.

Agira ati: “Turangije gukina na Nyakabanda kandi n’ikipe komeye yariyazanye abakinnyi harimo n’Abarundi ariko turayitsinze, tugiye gukina na APR nayo turayisezerera yihangane”.



Nkuko uyu mutoza wa GICUMBI HC yari yabitangaje koko niko byagenze kuko yasezereye APR HC ayitsinze ibitego 29 kuri 20.

Uyu mutoza kandi yakomeje yizeza abafana ba Gicumbi Hand Ball Club ko igikombe kigomba gutaha mu karere ka Gicumbi.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News