Gicumbi: Hamenwe litiro zirenga 1000 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge byafashwe
Mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Byumba, hamenwe inzoga zitemewe n’ibindi biyobyabwenge byafashwe n’inzego z’umutekano ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’abaturage, mu gikorwa cyari kigamije gukomeza kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2026, aho abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Byumba baganirijwe ku ngaruka z’ibiyobyabwenge, banibutswa uruhare rwabo mu gutanga amakuru ku babikwirakwiza.
Mu byangijwe harimo Kanyanga, Ethanol yari yaragenewe gukoreshwa mu gukora inzoga zitujuje ubuziranenge, urumogi ndetse n’izindi nzoga zitemewe n’amategeko.
Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge byafashwe
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko ibi biyobyabwenge byafatiwe cyane cyane mu nkengero z’Umujyi wa Byumba.
Yasobanuye ko igikorwa cyo kubimenera hamwe cyari kigamije kugaragariza abaturage ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge kigihari, bityo ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zinyuranye kugira ngo bikomeze gukumirwa.
Ati: “Iki gikorwa twakoze twashakaga kwereka abaturage ko ibi biyobyabwenge bigihari kandi ko bakomeza kubikumira.”
Umuyobozi w’Akarere yavuze ko mu byafashwe harimo Kanyanga irenga litiro 1000, Ethanol ingana na litiro 25, urumogi rupima ibiro bitatu ndetse n’izindi nzoga zitemewe.
Yongeyeho ko ubusanzwe inzoga zitemewe zifatirwa aho zabonetse zikamenwa, ariko ko kuri iyi nshuro bahisemo kuzimenera hamwe kugira ngo icyo gikorwa kibe n’umwanya wo kuganiriza abaturage no kubakangurira kurwanya ibiyobyabwenge.
Ati: “Nubwo hano mu Rwanda hari gukomeza gucibwa inzoga zitemewe, n’izi nzoga nka Kanyanga zituruka hanze y’igihugu kandi zitemewe kwinjizwa mu Rwanda, turakomeza ingamba zo kuzirwanya.”
Abaturage basabwa kwirinda ibiyobyabwenge
Bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Byumba baganiriye na Igicumbi News, bagaragaje ko ikoreshwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge rigira ingaruka ku buzima no ku mibereho y’imiryango.
Bavuga ko abaturage bakwiye kubyirinda, ahubwo bagashaka uburyo bwo gukoresha imbaraga zabo mu bikorwa bibateza imbere.
Bamwe bagaragaje kandi ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rishobora kugira uruhare mu bibazo byo mu miryango ndetse no gutuma bamwe batabasha gukora no kwiteza imbere uko bikwiye.
Ubuyobozi bushimangira ubufatanye n’abaturage
Nzabonimpa Emmanuel yavuze ko ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge zikomeje, cyane cyane ibituruka hanze y’igihugu.
Yavuze ko nubwo hari ibishobora gucika inzego bikinjira mu gihugu, ubufatanye n’abaturage ari ingenzi mu kubikumira.
Yasobanuye ko abaturage bashishikarizwa gutanga amakuru ku bikorwa by’ubucuruzi n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, kandi ko ayo makuru akwiye gutangwa mu buryo bwizewe.
Ati: “Dufatanyije n’abaturage mu buryo bw’imikoranire, mu rwego rwo guhanahana amakuru kandi mu ibanga rikomeye. Tunaharanire kurinda umutekano w’uwatanze amakuru.”
Abayobozi b’inzego z’ibanze batubahiriza inshingano baraburirwa
Ku bijyanye n’abayobozi b’inzego z’ibanze bashobora kutuzuza inshingano zabo mu kurwanya ibiyobyabwenge, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yavuze ko hari ingamba zafashwe.
Yagaragaje ko abayobozi b’imidugudu bakomeza gukingira ikibaba abakwirakwiza inzoga zitemewe cyangwa ibiyobyabwenge bashobora gufatirwa ibyemezo, harimo no gukurwa mu nshingano, mu gihe bigaragaye ko batubahiriza inshingano zabo.
Ati: “Abayobozi b’imidugudu bakomeje gukingira ikibaba abakomeza gukwirakwiza izo nzoga zitemewe mu midugudu bagiye kubigaho, bakanabasimbuza abiteguye gukora neza barwanya ibiyobyabwenge kandi batanga amakuru ku gihe.”
Ubuyobozi bunenga imyumvire ivuga ko Kanyanga ivura inzoka
Abajijwe ku bantu bavuga ko Kanyanga ibafasha kuvura inzoka, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yavuze ko abaturage bakwiye kutagendera kuri iyo myumvire.
Yashimangiye ko ibibazo by’uburwayi bikwiye kuvurwa n’inzego z’ubuzima aho kwifashisha ibiyobyabwenge bishobora guteza izindi ngaruka ku mubiri.
Ati: “Biriya ni ibiyobyabwenge. Abantu bakwiye kwikuramo iyo myumvire. Mu Rwanda dufite inzego z’ubuvuzi kandi zikomeye zadufasha kugira ngo ibyo bibazo by’uburwayi bikire. Ahubwo abaturage barashishikarizwa kujya bagana abaganga bakabafasha, aho kunywa ibyo biyobyabwenge bibangiriza ubuzima.”
Kurwanya inzoga zitemewe birakomeje
Mu Rwanda, inzego zitandukanye zikomeje ibikorwa byo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, kimwe n’ibindi biyobyabwenge.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko ubufatanye bw’inzego z’umutekano, ubuyobozi n’abaturage ari ingenzi mu gukumira ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, cyane cyane mu bice by’imbere mu gihugu no ku mipaka.
Ibyo bikorwa bigamije kurinda ubuzima bw’abaturage, gukumira ingaruka z’ibiyobyabwenge ku miryango no gufasha abaturage gukoresha imbaraga zabo mu bikorwa bibateza imbere.
Emmanuel Niyonizera Moustapha / Igicumbi News
