Rulindo: Abagabo 2 bagiye kunywa inzoga babuze ubwishyu barabahondagura babagira intere

Umwe muri aba bagabo bamukubise hasi akomereka mu mutwe

Ahagana saa kumi z’igicamunsi cyo kuri uyu wa mbere Tariki ya 17 Nyakanga 2023, nibwo abagabo babiri bari bavuye mu murenge wa Nemba, mu karere ka Gakenke, n’uwa Cyungo wo mu karere ka Rulindo, bagiye mu kabari kitwa Amahumbezi gaherereye mu Murenge wa Base, mu karere Rulindo, barangije bafata ibyo kurya ndetse n’ibyo kunywa nyuma babura amafaranga, bahita barwana na mucoma.

Amakuru Igicumbi News yahawe n’umwe mu bari bahari, yavuze ko aba bagabo babuze ubwishyu bigatuma havuka intonganya zitewe n’umwe muri bo warwanye na Mucoma kuko ayo bari banywereye bari bayishyuye gusa hakabura amafaranga ibihumbi bitandatu na magana abiri y’ibyo bari bariye.



Aganira n’umunyamakuru wa Igicumbi News, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Base, Shaban Jean Claude, yemeje iby’iy’inkuru avuga ko abo bagabo bakomeretse bajyanywe kwa muganga, mu gihe mucoma we yahise atoroka.

Ati: “Amakuru twamenye natwe nuko hari abantu babiri bagiye muri Bar Amahumbezi baricara basaba ibyo kunywa n’ibyo kurya hanyuma bagiye kwishyura bishyura bimwe ibindi ntibabyishyura, bishyura ibyo kunywa gusa, ubwo niba bishyuye ibyo kunywa kuri kontwari byari bikemutse hasigaye ibyo kwa mucoma mu gikoni nibwo mucoma yaje aje kubishyuza maze batangira kurwana, umwe muri abo babiri niwe watangiye kurwana na mucoma yikubita hasi akomereka mu mutwe gusa sinari mpari nanjye nibyo bambwiraga.”



“Nuko mugenzi we abonye ibibaye k’uwo bari kumwe nawe ararwana bamukomeretsa ku munywa, hanyuma ubwo mucoma warwanaga na bo abonye ko bamaze gukomereka yahise acika baduhamagaye tugerayo dusanga yagiye n’ubu ntaraboneka. Aba bakomeretse bo bajyanywa kwa muganga ubu ikibazo kiri muri RIB. Mucoma bambwiye ko yari mushya atari ahamaze igihe.” 

Ubuyobozi bw’umurenge wa Base bwibukije abaturage ko bakwiye kwirinda kujya kunywa no kurya ibiryo mu tubari nta mafaranga ahagije bafite, busaba ko abantu bajya bareba uko bahagaze bagakora ntibapfushe ubusa amafaranga baba bakoreye.

Amakuru Igicumbi News yamenye nuko aba bakomeretse umwe ari mu kigero cy’imyaka 38 mu gihe undi we ari mu kigero cy’imyaka 32.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News



Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: