Kukwikoreza umuzigo wa Congo ni nko kukwikoreza umurambo w’impyisi- Perezida Kagame

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Tv 10 ndetse na Royal  FM, kuri uyu wa mbere Tariki ya 01 Mata 2024, yagaragaje ko amahanga akwiriye guhagarika kugereka ku Rwanda ibibazo bya Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo  kuko nta ruhare rubifitemo.

Ati “Nk’ikibazo cya Congo, abantu bavuga Uburasirazuba bwa Congo, ukibwira ngo ni ikindi Gihugu, oya ni Congo. Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo ni ibibazo bikomoka muri Congo, by’ubuyobozi bwa Congo. Hari ubwo u Rwanda barwikoreza umuzigo wa Congo.”

“Umuzigo wa Congo ukwiriye kuba wikorerwa n’Abanye-Congo n’abayobozi ba Congo, ntabwo ukwiriye kuba wikorerwa n’Abanyarwanda n’abayobozi b’u Rwanda, kandi bibaye igihe kinini, u Rwanda barwikoreje umuzigo wa Congo igihe kinini, ibintu birarambiranye. Ku kwikoreza umuzigo wa Congo ni nko ku kwikoreza umurambo w’impyisi.”




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: