RIB yafunze agatsiko k’abajura biba ibintu bitandukanye

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze agatsiko k’abajura biba ibintu bitandukanye mu mahahiro manini (supermarkets), stations za essence no gushikuza abantu amatelefoni yabo.

Aba bakekwaho ibi byaha bafungiwe kuri station za RIB za Remera, Kimihurura na Kicukiro mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irashimira abantu bakomeje gutanga amakuru kugirango abagizi ba nabi bafatwe, inashishikariza n’abandi bose bafite amakuru kubakora ibyaha kwihutira kubimenyesha RIB n’izindi nzego zishinzwe umutekano kugirango ibyaha bikumirwe nababikora bafatwe.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: