Bamwe mu bafana b’Ubwongereza batawe muri yombi kubera guteza akavuyo

Abapolisi bo mu Bwongereza bagize akazi gakomeye ko guhangana n’abafana bateje imvururu nyuma na mbere y’umikino wa EURO 2020 Ubutaliyani bwatsinzemo Ubwongereza kuri penaliti 3-2.



Abongereza bari bizeye igikombe bikabije,bahuye n’uruva gusenya ubwo Ubutaliyani bwabishyuraga igitego bwari bwatsinze ku munota wa 2 bukanabatsinda kuri penaliti byatumye bamwe bagira umujinya batangira kurwana.

Mbere y’aho,abafana batagiraga amatike bashatse kwinjira kuri stade ku ngufu birangira bamwe muri bo basubiranyemo bararwana karahava ndetse bamwe bakomeretse.




Umwe mu bafana yakubiswe na benshi muri bagenzi be bimuviramo gukomereka gusa abapolisi bahagobotse baramutabara.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje aba bafana bameranye nabi bari kurwana bikomeye.

Abafana bari bafite amatike bagize ubwoba barahunga abatayafite bahangana n’abashinzwe umutekano kuri stade ibintu biba bibi cyane.

Hari amakuru avuga bamwe mu bagize imiryango y’abakinnyi bagiriye ingaruka muri iyi mirwano n’imibyigano ikomeye y’aba bafana bateje akavuyo bashaka kwinjira muri stade nta matike baguze.



Didier Maladonna/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: