Amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo muri Kigali yongeye gufungwa

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko yafunze amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo mu Mujyi wa Kigali, abanyeshuri bakaba bashishikarizwa kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Mu itangazo Mineduc yashyize hanze kuri iki Cyumweru yavuze ko iki cyemezo kireba amashuri ya Leta y’ayigenga kandi kikazatangira kubahirizwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021.

Ni icyemezo Minisiteri y’Uburezi ivuga ko yafashe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19 cyane cyane mu Mujyi wa Kigali. Uyu mwanzuro ukaba wafashwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima.

Mu itangazo ryayo yagize iti “Abanyeshuri biga bacumbikirwa mu Mujyi wa Kigali bazaguma mu bigo byabo, bakomeze guhabwa serivisi z’ingenzi.”

Yavuze ko kandi “amashuri yose atabarizwa mu Mujyi wa Kigali azakomeza kwiga uko bisanzwe, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”

Ibi byemezo bishya bizavugururwa nyuma y’ibyumweru bibiri hamaze kugenzurwa uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze.

 

 

@igicumbinews.co.rw