Amakuru mashya kuri Coronavirus mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu habonetse abantu batanu barwaye Coronavirus mu bagera ku 1036 bapimwe, bituma umubare w’abamaze kubonekaho ubwandu mu Rwanda ugera ku 118.

Minisante yatangaje ko abasanganywe COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus ari ‘abantu batanu batahuwe ko bahuye n’abandi barwaye Coronavirus mu Rwanda.’

Abagaragaweho Coronavirus bose bahise bashyirwa mu kato ndetse hanakomeje ibikorwa byo gushakisha abahuye na bo ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Minisiteri y’Ubuzima yibukije ko uhishira uwahuye n’umurwayi wa Coronavirus aba ashyira ubuzima bw’imbaga mu kandi kandi ashobora kubihanirwa.

Itangazo ryayo rikomeza rivuga ko ‘‘Umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byayo aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.’’

Kuva umurwayi wa mbere abonetse mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, abagera ku 118 nibo bamaze gusanganwa Coronavirus. Muri bo barindwi barakize ndetse barasezerewe basubira mu miryango yabo nyuma yo gupimwa bagasanga mu mibiri yabo nta bwandu bagifite.

Kuri ubu abarwayi bakiri mu bitaro bari kuvurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa kuko nta n’umwe urembye.

Ku wa 1 Mata 2020 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kongera iminsi 15 ku ngamba zafashwe zo guhangana na Coronavirus zirimo gufunga imipaka no kuguma mu rugo, ingendo zigakorwa gusa n’abajya gushaka cyangwa gutanga serivisi zihutirwa nko guhaha no kwivuza.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi hifashishijwe amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe, hanubahirizwa intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus asabwa guhamagara ku 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

@igicumbinews.co.rw