Musanze: Ikigo cy’ishuri kirashinjwa kwima umunyeshuri uruhushya rwo kujya kwivuza akarinda apfira mu kigo

Muri Ecole des Sciences de Musanze, iherereye mu karere ka Musanze, haravugwa urupfu rw’umunyeshuli w’umukobwa, Umuhire Cécile Ange, wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri y’isumbuye, wapfuye  ku wa gatandatu taliki 13 Gicurasi 2023.

Amakuru dukesha umunyamakuru Joseph Hakuzwumuremyi yatangaje k’urubuga rwe rwa Twitter avuga ko uyu mwana wari ufite imyaka 12 yarwaye ariko uko asaba uruhushya rwo gutaha iwabo ngo yivuze ikigo kikarumwima agasabwa kwivuriza mu ivuriro ry’ikigo.

Joseph akomeza avuga ko ngo yaba yari amaze ibyumweru hafi bibiri arwariyemo ari naho yaguye. Amakuru ava muri iki kigo kandi avuga ko urupfu rwe rwaba rwaramenyekanye hashize hafi amasaha atatu apfuye.

Aya makuru kandi avuga ko byari biteganyijwe ko ashyingurwa ku cyumweru Tariki 14 Gicurasi 2023, gahunda ngo ikaba yarasubitswe kugirango umurambo we ubanze upimwe bamenye icyamwishe.

Nyuma yuko Joseph ashyize ubwo butumwa kuri Twitter. Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwasubije kuri ubwo butumwa buvuga ko nabwo bwababajwe n’urupfu rw’uyu mwana kandi inzego zitandukanye zirimo gukurikirana iki kibazo.

Ubutumwa bw’Akarere bugira buti: “Mwiriwe, Natwe twababajwe n’urupfu rw’uyu mwana, RIB ishami rya Musanze, Ubuyobozi bw’Akarere n’izindi nzego z’Umutekano kuva ejo bikiba bari gukurikirana iki kibazo. Twihanganishije Umuryango wabuze umwana bakundaga.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Tariki ya 15 Gicurasi 2023, Umupadiri uyobora Ecole des Sciences de Musanze, Nikwigize Florent, mu kiganiro Zinduka cya Radio 10 abyutse nawe yemeza ko koko uyu mwana yapfuye ariko ahakana ko yamaze ibyumweru bibiri arwaye ahubwo yafashwe kuwa kane w’icyumweru gishize Tariki ya 12 Gicurasi 2023, mu gitondo 8:30AM , avuga ko arimo kubabara ijisho n’umutwe, ahita ahabwa uruhushya ajya kwivuza mu ivuriro ryigenga avayo saa tanu z’amanywa avuga ko yorohewe.

Akomeza avuga ko uyu mwana yakomeje kurwarira mu ivuriro rito ry’ikigo ariko mu ijoro ku wa Gatanu asohoka agiye k’ubwiherero yikubita hasi, nyuma Animatrice ushinzwe abarwayi amubajije uko ameze amubwira ko ntakibazo afite.

Muri iki kaganiro Padiri Yavuze ko ku wa Gatandatu Tariki ya 13 Gicurasi 2023, umwana yagejejwe kwa muganga ariko abaganga bamupima bakavuga ko ahageze yamaze gupfa. Gusa akaba atakwemeza ko yapfuye mbere y’amasaha atatu ahubwo iperereza rigokomje.

Umuyobozi w’iki kigo nawe yemeje ko ku wa Gatandatu yagiye gushyingura anajyanye ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango yari ahawe na Musenyeri ariko agezeyo uyu muhango urasubikwa kugira ngo nyakwigendera abanze apimwe kugirango hamenyekane icyamwishe.

Hari amakuru avuga ko RIB yamaze guta muri yombi, Nyiramugisha Jeanne, umuforomokazi wari ushinzwe kwita ku bana muri icyo kigo cy’ishuli. Kuri ubu afungiye kuri Station ya RIB ya Muhoza mu karere ka Musanze. 

Ecole de Sciences de Musanze yigamo Abanyeshuri 850, umuyobozi w’iki kigo avuga ko kuva yakiyobora mu myaka 5 ishize nta mwana wigeze ahapfira. Cyakora akavuga ko byigeze kubaho abana babiri barapfa nyuma gato ya Jenoside yakorewe abatutsi ubwo icyorezo cya Malaria cyakazaga umurego.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: