Sina Gerard FC yihanangirije Tonny RW FC iyitsinda ibitego 5-0

IMG-20261123-WA0003
Ikipe ya Sina Gerard FC yatsinze Tonny RW FC ibitego 5-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Rwanda, iyigaragariza imbaraga ifite mu rugamba rwo guhatanira kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Uyu mukino wabereye kuri Nyirangarama Football Pitch mu Karere ka Rulindo, ku Cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2026, aho Sina Gerard FC yari yakiriye Tonny RW FC yo mu Karere ka Musanze.

Amakipe yombi yatangiye umukino yitwararika, buri ruhande rugerageza gushaka uko rwagera imbere y’izamu ry’urundi. Nubwo Tonny RW FC yabanje kugaragaza ubushake bwo guhangana, Sina Gerard FC yaje gufata iya mbere mu mukino, itangira gushyira igitutu ku ikipe yari yakiriye.

Kuva ku munota wa 15, abakinnyi ba Sina Gerard FC batangiye kubona uburyo bwo gutsinda, bituma igice cya mbere kirangira bamaze gushyira mu izamu ibitego bibiri.

Mu gice cya kabiri, Tonny RW FC yagaragaje intege nke mu guhangana n’umuvuduko w’abakinnyi ba Sina Gerard FC, cyane cyane ko igizwe ahanini n’abakinnyi bakiri bato. Ibi byafashije ikipe yakiniraga imbere y’abafana bayo kongera umubare w’ibitego, ibona ibindi bitatu, umukino urangira itsinze ibitego 5-0.

Sina Gerard FC irashaka kuzamuka mu cyiciro cya mbere

Nyuma y’uyu mukino, umutoza wungirije wa Sina Gerard FC, Ngabo Janvier, yavuze ko itsinzi yari igamijwe yari ishingiye ku myiteguro bari bakoze no ku cyizere bari bafitiye abakinnyi babo.

Yagaragaje ko yari yasabye abakinnyi bafite ubunararibonye gukoresha neza amahirwe babonye, cyane ko bahuraga n’ikipe irimo abakinnyi bakiri bato.

Yagize ati: “Umukino twari twawuteguye. Twari twabwiye abakinnyi bakuru bafite ubunararibonye ko bagiye gukina n’abana, bityo ko bagomba kubatsinda. Ikipe yanjye nari nayiteguye neza kandi twashakaga ibitego byinshi, nubwo mbabajwe n’uko twatsinze bike.”

Ngabo yongeyeho ko intego y’iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino ari ukuzamuka mu cyiciro cya mbere, ashimangira ko nta rwitwazo bagomba kugira mu gihe bafite ubushobozi n’ubufasha bw’abayishyigikiye.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’ikipe, Team Manager Ange Albert Tuyishimire yavuze ko umwuka uri mu bakinnyi ari mwiza kandi ko icyerekezo cyabo kidahindutse, nubwo umwaka ushize batageze ku ntego bari bihaye.

Yagize ati: “Ibitego bitanu byari bihagije. Ikipe yacu imeze neza, umwuka ni mwiza. Umwaka ushize twagize amahirwe make, ariko uyu mwaka nta rwitwazo. Dr. Sina Gerard ntakunda gusigara inyuma, ahora ashaka gutera imbere, bityo gahunda yacu ni ukuzamuka.”

Yasobanuye kandi ko kuba ikipe iri gutozwa n’umutoza wungirije bidakwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko ititeguye, kuko abatoza bakorana kandi gahunda z’imyitozo zigakomeza uko bisanzwe.

Ange Albert Tuyishimire yanahamagariye abakunzi ba Sina Gerard FC gukomeza kuyishyigikira, avuga ko uruhare rwabo rukenewe mu rugendo rwo kugera ku ntego yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Sina Gerard FC igiye gucakirana na UR FC

Nyuma y’imikino y’umunsi wa gatanu, UR FC na Rutsiro FC zari ziyoboye urutonde rwa shampiyona, buri imwe ifite amanota 13, mu gihe Sina Gerard FC yari ibakurikiye n’amanota 12.

Umukino w’umunsi wa gatandatu uzahuza Sina Gerard FC na UR FC utegerejweho guhangana gukomeye, kuko aya makipe yombi ari mu makipe ari kwitwara neza muri iyi shampiyona.

Kuri Sina Gerard FC, gutsinda uyu mukino bishobora kuyifasha gufata umwanya mwiza mu makipe ahatanira kuzamuka mu cyiciro cya mbere, mu gihe UR FC nayo izaba ishaka gukomeza kwigarurira umwanya w’imbere ku rutonde rwa shampiyona.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News