Zimbabwe: Umujyanama wa Perizida Mnangagwa yatawe muri yombi akurikiranyweho ubutinganyi n’ihohotera rishingiye ku gitsina
Amakuru y’itabwa muri yombi rye yemejwe n’umuvugizi wa Polisi ya Zimbabwe, Komiseri Paul Nyathi, wavuze ko uyu mupasiteri yafashwe ku gicamunsi cyo ku Cyumweru. Polisi yatangaje ko iri gukusanya andi makuru ku byatumye afatwa, ikazayashyira ahagaragara mu gihe kiri imbere.
Ibitangazamakuru byo muri Zimbabwe byatangaje ko Uebert Angel yafatiwe mu rusengero rwe ruherereye mu gace ka Braeside, mu mujyi wa Harare, ahazwi nka Hippodrome, ari na ho hari icyicaro gikuru cy’itorero rye.
Kugeza ubu, inzego z’umutekano ntiziratangaza mu buryo burambuye ibyo akekwaho, igihe ibikorwa bivugwa byabereye cyangwa igihe azagezwa imbere y’ubutabera.
Iri tabwa muri yombi rije rikurikira amakuru yari yasohotse muri Werurwe 2026, ubwo ikinyamakuru cyo muri Zimbabwe cyatangazaga ko hari umugore wajyanye ikirego mu nzego zibishinzwe, avuga ko yahohotewe mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina mu rusengero rwa Uebert Angel. Gusa, kugeza ubu ntiharamenyekana niba ifatwa rye rifitanye isano n’icyo kirego.
Uretse ibikorwa by’ivugabutumwa, Uebert Angel azwi no mu bikorwa by’ubucuruzi ndetse no mu nzego za dipolomasi, aho yagizwe intumwa yihariye ya Perezida Emmerson Mnangagwa, anahabwa umwanya wa Ambasaderi uhagarariye Zimbabwe mu butumwa bwihariye.
Ifatwa rye kandi ribaye mu gihe muri politiki ya Zimbabwe hakomeje kugaragara impaka zijyanye n’abazagira uruhare mu izungura ry’ubuyobozi bw’ishyaka riri ku butegetsi rya ZANU-PF.
Mu byumweru bishize, Angel yari yagaragaje ku mugaragaro ko ashyigikiye Visi Perezida Constantino Chiwenga mu gihe cy’izo mpaka, ariko nyuma y’iminsi mike agaragaza ko ashyigikiye Perezida Mnangagwa.
Bamwe mu basesenguzi n’abakurikiranira hafi politiki ya Zimbabwe bahuje igihe ifatwa rye ryabereye n’ayo makimbirane yo mu ishyaka riri ku butegetsi. Icyakora, Polisi ya Zimbabwe ntiragira icyo itangaza ku bivugwa ko ibyo bibazo bya politiki bishobora kuba bifitanye isano n’itabwa muri yombi rye.
Uebert Angel afite abayoboke benshi mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Amajyepfo, birimo na Zambia, aho ibikorwa bye by’ivugabutumwa bimaze kumenyekana.
