Nyagatare, Gicumbi na Gatsibo bahuriye mu biganiro ku Bumwe n’Ubudaheranwa

IMG-20261006-WA0271

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon. Solange Kayisire, yasabye Abanyarwanda gukomeza gushyira hamwe no kugira uruhare mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa, avuga ko nubwo igipimo cy’ubumwe cyazamutse, hakiri inshingano zo gukora kugira ngo kigerweho ku rwego rushimishije kurushaho.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Ukwakira 2026, ubwo mu Karere ka Nyagatare habaga igikorwa cyahariwe ukwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa, cyahuje abagize amahuriro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bo mu Turere twa Nyagatare, Gicumbi na Gatsibo.

Iki gikorwa cyari kigamije guhuriza hamwe abayobozi, urubyiruko, abanyamadini n’amatorero ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, kugira ngo baganire ku mateka y’u Rwanda, amasomo akubiyemo ndetse n’urugendo rw’ubudaheranwa Abanyarwanda bamaze imyaka 32 bakomeje nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hon. Solange Kayisire yavuze ko ibiganiro nk’ibi ari umwanya wo gusubira ku mateka y’igihugu, kureba aho Abanyarwanda bageze mu rugendo rwo kubaka ubumwe, ariko kandi hakagaragazwa n’ibikwiye gukorwa kugira ngo ibyagezweho birusheho gukomezwa.

Yagize ati: “Ibi biganiro ni umwanya mwiza aho abayobozi mu nzego zitandukanye n’abandi bafatanyabikorwa bicara bakaganira ku mateka Igihugu cyacu cyanyuzemo no gufata ingamba ku nzitizi zikigaragara.”

Kayisire yavuze ko kuba igipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda cyarakomeje kuzamuka ari ikimenyetso cy’intambwe imaze guterwa, ariko ko bitagomba gutuma abantu batezuka ku nshingano zo gukomeza kubaka ubumwe.

Yasabye abitabiriye ibi biganiro gukomeza gufatanya no kugira uruhare mu bikorwa bigamije kubaka igihugu gifite ubumwe n’ubudaheranwa, kugeza ku rwego rwa 100%.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon. Solange Kayisire

Muri iki gikorwa, hatanzwe n’imibare igaragaza uko igipimo cy’ubumwe n’ubudaheranwa gihagaze mu Ntara y’Iburasirazuba no mu turere twitabiriye.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, igipimo cy’ubumwe n’ubudaheranwa kigeze kuri 92.2%. Mu Karere ka Gicumbi na Nyagatare ni 95.9%, mu gihe Gatsibo ari 96.2%.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, na we yashimiye Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Unity Club n’izindi nzego zagize uruhare mu gutegura iki gikorwa.

Yavuze ko iri huriro ari umwanya wo kuganira, gusangira ubuhamya no gufata inshingano zo gukomeza gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Rubingisa kandi yagarutse ku mateka y’Intara y’Iburasirazuba, avuga ko yagize ibihe birimo isenyuka ry’ubumwe bw’Abanyarwanda, kuvutswa amahirwe n’uburenganzira kwa bamwe, ariko anagaragaza uruhare rw’aka gace mu rugendo rwo kubohora u Rwanda.

Yashimangiye ko ibyagezweho mu Ntara y’Iburasirazuba byubakiye ku bumwe n’ubudaheranwa ndetse n’amahitamo y’Abanyarwanda yo gushyira hamwe mu kubaka igihugu.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence

Umwe mu bitabiriye ibi biganiro, Nsingiyumva Jean Claude, umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Uburezi akaba n’umwe mu bagize Unity Club, yavuze ko ibiganiro byabafashije kurushaho gusobanukirwa amateka y’igihugu ndetse n’inshingano bafite mu kuyasobanurira abandi.

Yavuze ko ibyo bize muri ibi biganiro bibasaba kugira ibyo bahindura mu myitwarire no gukomeza kwiga amateka kugira ngo babashe kuyasobanurira abandi, cyane cyane abakiri bato.

Ibiganiro byabereye i Nyagatare byitabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, abayobozi b’Uturere twa Gicumbi, Gatsibo na Nyagatare, inzego z’umutekano, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, urubyiruko ndetse n’abahagarariye amadini n’amatorero.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmauel uwa kabiri uvuye iburyo ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard

Ibi bikorwa byateguwe muri gahunda y’ukwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa, bifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubumwe n’Ubudaheranwa, Amahitamo Yacu.”

Abitabiriye ibi biganiro basabwe gukomeza gusigasira amasomo akurwa mu mateka y’igihugu, kugira uruhare mu gukomeza ubumwe bw’Abanyarwanda no guharanira ko ubudaheranwa bushinga imizi mu nzego zitandukanye z’imibereho y’igihugu.

Ibi biganiro byahuje abantu barenga 700 baturutse mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo na Gicumbi, barimo abayobozi ndetse n’abandi bafite ubumenyi n’ubunararibonye ku mateka y’u Rwanda, bagamije kungurana ibitekerezo no gusangira ubumenyi ku mateka y’igihugu, ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Emmanuel Niyonizera Moustapha / Igicumbi News