Gicumbi: Hatangijwe ukwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda
Mu Karere ka Gicumbi hatangijwe ukwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, hanatangizwa n’ukwezi kwahariwe Ubukorera Bushake, aho abaturage, urubyiruko rw’abakorerabushake, ubuyobozi ndetse n’inzego z’umutekano bifatanyije mu bikorwa bigamije gufasha abaturage bafite ibibazo by’ubushobozi.
Ibi bikorwa byatangijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ukwakira 2026, mu Kagari ka Murehe, Umurenge wa Giti, mu Karere ka Gicumbi.
Muri gahunda yo gutangiza ukwezi kwahariwe Ubukorera Bushake, abaturage bafatanyije n’ubuyobozi ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake, bafashije umuturage utishoboye witwa Musabende Xaverine, bamwubakira inzu yo kubamo.
Uretse kumufasha kubona aho aba, uyu mubyeyi yanahawe amatafari azifashishwa mu kubaka igikoni ndetse hanateganywa ibikorwa byo kumufasha kubona akarima k’igikoni kazamufasha mu kwihaza mu biribwa.
Musabende Xaverine yavuze ko yishimiye cyane ubufasha yahawe, kuko yari amaze igihe ahangayikishijwe n’amafaranga y’ubukode, cyane ko abana arera ari benshi kandi umugabo we yitabye Imana.
Ati: “Umugabo wange yitabye Imana ariko mfite abana ndera, harimo n’abato. Ikintu nshima ni Perezida wacu Paul Kagame. Ku isaha ku isaha namwe turabashima kuko mutugeraho mukumva ibibazo byacu kandi mukabasha kutugerera aho tutagera.”
Yakomeje agira ati: “Ndashimira Abanyarwanda bose ku bw’ubutabazi baba bakoze bakubakira abatishoboye. Nukuri mugende mudushimire Nyakubahwa Paul Kagame, uti uri Papa w’imfubyi n’abapfakazi. Kuri njye birandenze kuba nabonye abaturage bangana gutya bakanyubakira inzu. Ni ibyishimo mfite mu mutima wange.”
Uyu mubyeyi yavuze ko azakoresha neza ubufasha yahawe, asaba ko abahawe amahirwe nk’aya na bo bakomeza kuyabyaza umusaruro.
Nganeyezu Emmanuel, Umukozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe urubyiruko rw’abakorerabushake, yavuze ko igikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Giti kizakomereza no mu yindi mirenge y’Akarere ka Gicumbi.
Ati: “Mu Murenge wa Giti ni ho twatangirije ukwezi kw’Ubukorera Bushake, twatangiye kuri iyi tariki kugeza ku itariki ya 31. Uyu muturage twaje gufasha yari umuturage utishoboye kandi utari ufite aho kuba. Nubwo bari barabitangiye, ntabwo yari yujuje byose, nta gikoni yari afite ndetse n’ubwiherero ntabwo bwari bwuzuye.”
Yakomeje avuga ko ibikorwa nk’ibi bigamije gufasha abaturage bafite ibibazo bitandukanye, by’umwihariko abatishoboye n’abadafite aho kuba.
Ati: “Muri ya ntego twihaye yo gufasha abatishoboye, abadafite aho kuba, kugira ngo bahagire kandi babe heza nk’abandi Banyarwanda bose, ni yo mpamvu turi gukora ibi bikorwa.”
Nganeyezu yavuze ko ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake bitagarukira mu Murenge wa Giti gusa, ahubwo bikorwa mu mirenge yose 21 igize Akarere ka Gicumbi.
Ati: “Nubwo turi hano muri Giti ntabwo ari ho honyine. Ni mu mirenge yose uko ari 21. Igikorwa nk’iki kiri kuba mu mirenge itandukanye, kuko buri murenge ufite aho watangirije, ariko ni igikorwa kizamanuka kikagera no mu tugari.”
Yavuze ko urubyiruko rukorana n’inzego z’ibanze kugira ngo rumenye ibibazo abaturage bafite kandi rushake uburyo byakemurwa.
Ati: “Ibindi bikorwa bizakorwa tuzaganira n’Umurenge tubikore, kuko tuba dufite imikoranire. Turebe icyo umuturage akeneye n’icyo ashobora gufashwa, kuko ntabwo tuba turi twenyine. Muri iyo mikoranire myiza n’inzego z’ibanze, twese turajyanamo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake gukomeza ibikorwa byo gufasha abaturage, ariko anarusaba gushyira imbaraga mu bukangurambaga no kwigisha abaturage.
Yagarutse ku kibazo cy’abaturage batagira ibikorwaremezo by’ibanze, asaba ko abaturage ubwabo bagira uruhare mu gukemura ibibazo bibugarije.
Ati: “Mu byo urubyiruko rwahize, ndagirango mbasabe mwongeremo kwigisha cyane. Aha ngaha ndabyibuka hari abaturage twubakiye amazu. Icyo gihe nanjye naraje ntanga umuganda.”
Mayor Nzabonimpa yavuze ko ari ngombwa ko abaturage bafite ubushobozi bwo gukora imirimo imwe n’imwe batagira umuco wo gutegereza ko buri kibazo cyabo gikemurwa n’ubuyobozi.
Yatanze urugero ku kibazo cy’ubwiherero, avuga ko abaturage bakwiye kugira uruhare mu kubaka no kubungabunga ibikorwaremezo by’ibanze mu ngo zabo.
Ati: “Mu by’ukuri muri Gicumbi nta muntu wakabaye adafite ubwiherero. Sinzi niba hari impamvu yatanga. Ni yo mpamvu mvuga ngo duhurire mu Isibo dukemure ibyo bibazo.”
Mayor Nzabonimpa kandi yavuze ko gahunda z’urubyiruko rw’abakorerabushake zikwiye kwibanda ku isuku n’isukura, kurengera ibidukikije, gukemura ibibazo bibangamiye abaturage, gufasha abana gusubira ku ishuri no gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Yavuze ko ibi byose bidashobora kugerwaho hatabayeho uruhare rw’abaturage ndetse n’impinduka mu myumvire.
Ati: “Ibi byose ndifuza ko abaturage babigiramo uruhare. Mugahindura imyumvire, kuko guhindura imyumvire na byo byabaye imbogamizi.”
Yatanze urugero rw’umuntu wigeze gusabwa gucukura amatuwarete, ariko akanga kubikora kuko atari yabiherewe amafaranga, avuga ko ibi bigaragaza ko hari igihe imbogamizi iba atari ubushobozi bwo gukora, ahubwo ikaba imyumvire.
Mu bijyanye na gahunda zo guteza imbere ubudaheranwa bw’abaturage, Akarere ka Gicumbi kavuga ko hamaze gutangwa inka zirenga 33,000 ku baturage, mu rwego rwo kubafasha kwivana mu bukene no guteza imbere imibereho yabo.
Abaturage badafite ubushobozi bwo korora inka na bo bagenerwa amatungo magufi, mu gihe abandi bafashwa binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo VUP.
Muri gahunda zo gufasha urubyiruko kwirinda ibishobora kubangamira iterambere rwarwo, ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwagarutse ku gukoresha neza imbuga nkoranyambaga, kwirinda ibiyobyabwenge, ndetse no kugira amahitamo afasha urubyiruko kubaka ubuzima bwiza n’ejo hazaza harwo.
Ukwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda hamwe n’ukwezi kw’Ubukorera Bushake biteganyijwe gukomeza mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gicumbi, hagamijwe guteza imbere uruhare rw’abaturage mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho yabo no gufasha abatishoboye.
Emmanuel Niyonizera Moustapha / Igicumbi News
