Zambiya: Umwarimu akurikiranyweho gusambanya umwana abereye Nyirarume
Polisi yo mu Ntara y’Iburasirazuba muri Zambiya yatangaje ko iri gushakisha umugabo w’imyaka 55 ushinjwa gusambanya inshuro nyinshi umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wo mu muryango we abereye nyirarume, nyuma y’uko icyo kibazo kimenyekanye kikagezwa ku buyobozi.
Uwo mugabo witwa Frank Msoni, akaba ari umwarimu muri Chipata College of Education, akekwaho gukora ibyo byaha hagati ya Gashyantare na Nyakanga 2026, aho uwo mwana yari acumbitse iwe hamwe n’umuryango we.
Nk’uko Polisi yabitangaje, ikirego cyagejejwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Chipata Central ku wa 27 Nyakanga 2026, nyuma y’uko uwo mwana abwiye nyina ibyo yari amaze igihe anyuramo.
Amakuru y’iperereza agaragaza ko igihe umugore w’ukekwa yabaga adahari, ngo yashyiraga igitutu kuri uwo mwana amubwira ko namwanga azamwirukana akamusubiza kwa nyina udafite akazi. Polisi ivuga ko ibyo byatumaga uwo mwana agira ubwoba, bikamugora gutanga amakuru.
Bivugwa ko igikorwa cya mbere gikekwa cyabaye mu mpera za Gashyantare 2026. Nyuma yaho, ngo ukekwa yahaga uwo mwana ibinini bigamije kugabanya ibyago byo gusama nyuma y’imibonano mpuzabitsina, akanamuburira kutagira uwo abibwira.
Iperereza rikomeza rivuga ko ibyo bikekwa ko byongeye kuba muri Mata ndetse no ku wa 18 Nyakanga 2026, aho bivugwa ko nyuma ya buri gikorwa uwo mwana yongeye guhabwa ibyo binini.
Ku wa 26 Nyakanga 2026 ni bwo uwo mwana yabwiye nyina ibyari byaramubayeho. Nyuma y’ibyo, nyina yahise yitabaza Polisi kugira ngo hakorwe iperereza.
Polisi yahise iha uwo mwana impapuro zimwohereza kwa muganga kugira ngo akorerwe isuzuma rya muganga mu Bitaro Bikuru bya Chipata, rizafasha mu iperereza.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Roberson Mweemba, yavuze ko kugeza igihe ayo makuru yatangarijwe, ukekwa yari atarafatwa, ariko ko Polisi yatangiye kumushakisha kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera.
Urwego rwa Polisi rwashimangiye ko iperereza rikomeje kandi rusaba abaturage gutanga amakuru yose yafasha mu ifatwa ry’ukekwaho ibyo byaha, mu gihe hakomeje kubahirizwa ihame ry’uko umuntu wese afatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko rubimuhamije.
