Senateri Donatille Mukabalisa yitabye Imana
U Rwanda rwabuze umwe mu banyapolitiki barwo bafite amateka akomeye mu miyoborere y’igihugu, nyuma y’aho Senateri Donatille Mukabalisa yitabye Imana azize uburwayi.
Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, nyuma y’uko yari arwariye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal i Kigali, aho yakurikiranwaga n’abaganga.
Urupfu rwa Mukabalisa rwashenguye benshi mu bo bakoranye ndetse n’abamuzi, cyane cyane bitewe n’uruhare yagize mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’igihugu no mu bikorwa bya politiki.
Donatille Mukabalisa yavukiye i Nyamata, mu Karere ka Bugesera, muri Nyakanga 1960. Yize amategeko, aza no kuba umwarimu muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), aho yigishaga amasomo ajyanye n’ubumenyi mu mategeko.
Mbere yo kwinjira muri politiki, yakoze imyaka myinshi mu miryango mpuzamahanga. Yabanje gukorera Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), nyuma akorera n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP). Muri iyo miryango yombi yamazemo imyaka igera kuri 16, agira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Mu mwaka wa 2003 ni bwo yatangiye inshingano ze nk’Umudepite, nyuma yo gutorerwa kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko. Yakomeje gukora muri uwo mwanya kugeza mu 2008.
Nyuma y’igihe gito, yagizwe Umusenateri, inshingano yakoze hagati ya 2011 na 2013.
Mu 2013 yongeye gutorerwa kuba Umudepite, anatorerwa kuyobora Umutwe w’Abadepite. Muri izo nshingano yamaze imyaka irenga icumi, ayobora ibikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite kugeza mu mwaka wa 2024.
Mu matora y’abadepite yo mu 2024 ntiyongeye kwiyamamaza, nyuma yo kurangiza manda ebyiri zikurikirana nk’uko biteganywa n’amategeko.
Usibye inshingano ze mu Nteko Ishinga Amategeko, Mukabalisa yari anayoboye Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL), rimwe mu mashyaka ya politiki akorera mu Rwanda. Rikaba rifite amateka akomeye mu gihugu kuva rishingwa ku wa 14 Nyakanga 1991.
Mu gihe cyose yamaze mu buyobozi, Mukabalisa yamenyekanye nk’umwe mu bayobozi bagize uruhare mu bikorwa byo guteza imbere imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko, guteza imbere uburinganire n’uruhare rw’abagore mu buyobozi, ndetse no gushyigikira gahunda zitandukanye z’iterambere ry’igihugu.
Urupfu rwe rusize icyuho mu nzego za politiki no mu buyobozi bw’u Rwanda, cyane cyane kubo bakoranaga mu Nteko Ishinga Amategeko no mu Ishyaka PL.
Amakuru arambuye ku bijyanye n’itegurwa ry’umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera ndetse n’igihe azashyingurirwa, aracyategerejwe gutangazwa n’umuryango we ndetse n’inzego zibishinzwe.
