Gicumbi: Hatangijwe ku mugaragaro imurikabikorwa rw’abafatanyabikorwa b’Akarere

IMG-20260708-WA0105

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Nyakanga 2026, mu Karere ka Gicumbi hatangijwe ku mugaragaro imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere bahurira muri JADF (Joint Action Development Forum), rizamara iminsi itatu, kuva tariki ya 8 kugeza ku ya 10 Nyakanga 2026.

Uyu muhango wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, wari kumwe n’abayobozi b’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano, inzego za Leta, imiryango itari iya Leta n’abafatanyabikorwa b’Akarere, bose bahuriye ku ntego yo kugaragaza ibikorwa by’iterambere bimaze kugerwaho no gusangira ubunararibonye.

Imurikabikorwa ry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti: “Umuryango utekanye, umusingi w’iterambere rirambye.” Iyo nsanganyamatsiko ishimangira ko umutekano n’ubumwe bw’umuryango ari inkingi zikomeye zifasha abaturage kugera ku mibereho myiza no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Nyuma yo gutangiza ku mugaragaro iri murikabikorwa, Umuyobozi w’Akarere n’itsinda bari kumwe bazengurutse ahashyizwe ibikorwa bitandukanye, basobanurirwa ibyo buri mufatanyabikorwa akora ndetse n’uruhare rwe mu guteza imbere imibereho y’abaturage b’Akarere ka Gicumbi.

Abitabiriye iri murikabikorwa bagaragaje ibicuruzwa, serivisi n’imishinga itandukanye, birimo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, ubukorikori, ubucuruzi, ubuzima, uburezi, ikoranabuhanga, serivisi z’imari n’ibindi bikorwa bigamije kuzamura imibereho y’abaturage.

Ku munsi wa mbere w’iri murikabikorwa, abaturage benshi bagiye bagaragara basura aho ibikorwa bimurikirwa, bashishikajwe no kumenya serivisi zitangwa n’inzego zitandukanye no gusobanurirwa amahirwe bashobora kubyaza umusaruro. Hari abifashishije umwanya wo kubaza ibibazo, abandi bagirana ibiganiro n’abamurika ibikorwa kugira ngo basobanukirwe neza ibyo bakora.

Abamurika ibikorwa babwiye Igicumbi News ko iri murikabikorwa ribafasha kwegera abaturage, kumenyekanisha ibikorwa byabo no kwakira ibitekerezo byabafasha kurushaho kunoza serivisi batanga. Ku ruhande rw’abaturage, bavuga ko ari uburyo bubafasha kubona amakuru ahurijwe hamwe ndetse no kumenya gahunda zitandukanye z’iterambere zibegereye.

Biteganyijwe ko mu minsi itatu iri murikabikorwa rizamara, abaturage bazakomeza gusura aho ibikorwa bimurikirwa, banahabwe ibisobanuro ku bikorwa bitandukanye bikorwa n’abafatanyabikorwa bibumbiye muri JADF ndetse n’uruhare rwabyo mu iterambere ry’Akarere ka Gicumbi.

Ubuyobozi bw’Akarere bwatangaje ko iri murikabikorwa ari umwe mu miyoboro ifasha gushimangira ubufatanye hagati ya Leta, abafatanyabikorwa n’abaturage, hagamijwe gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubaka umuryango utekanye, ari na wo musingi w’iterambere rirambye.

Inkuru yateguwe na Emmanuel Niyonizera Moustapha umunyamakuru wa Igicumbi News ukomeje kudukurikiranira uko byifashe