Rurageretse hagati ya Kylian Mbappé n’Umusenateri wo muri Paraguay
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé, yamaganye byimazeyo umusenateri wa Paraguay, Celeste Amarilla, nyuma y’uko atangaje amagambo yakiriwe nabi n’abatari bake, ashinjwa kuba arimo ivangura rishingiye ku nkomoko n’irondaruhu.
Ibi byabaye nyuma y’umukino wa 1/8 cy’Igikombe cy’Isi, warangiye u Bufaransa butsinze Paraguay bukomeza muri 1/4 cy’irangiza. Nyuma y’uyu mukino, Amarilla yanditse ubutumwa ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), aho yavuze amagambo yibasira Mbappé n’ikipe y’u Bufaransa, ibintu byateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga no mu nzego z’umupira w’amaguru.
Uyu musenateri yanditse ko Kylian Mbappé ari “Umunya-Cameroon wakolonijwe uri kugerageza uko ashoboye kwiyita Umufaransa.” Yanamwise “umuntu ugira inzika, w’unwibone kandi mubi,” ndetse amwita “igisambo cy’inkazi (brute)”, avuga ko “atigeze anamenya kwandika.”
Mu bundi butumwa, Amarilla yongeye gutuka Mbappé avuga ko “aho konka amashereka, yonse imitobe y’imitende (coconuts), kandi ibiremwa byize kurusha ibindi yigeze yumva ari impundu (chimpanzees).” Yanavuze ko ikintu kimwe ashinja ikipe ya Paraguay ari uko itamukubise urushyi rukomeye nyuma y’umukino. Aya ni amagambo yamaganwe cyane y’ivangura rishingiye ku ruhu n’inkomoko.
Mu butumwa bwe, Mbappé yavuze ko amagambo ya Amarilla adakwiriye umuntu ufite inshingano zo guhagararira abaturage.
Yagize ati: “Madamu Celeste Amarilla, uri umuntu ukora ibiteye isoni kandi udakwiriye umwanya urimo. Ntuhagarariye Paraguay, igihugu cyagaragaje ishyaka, ubutwari n’icyubahiro muri iri rushanwa.”
Yakomeje avuga ko amagambo nk’ayo asesereza igihugu cya Paraguay kurusha uko agira ingaruka ku ikipe y’u Bufaransa, kuko ahubwo atuma abantu bibagirwa urugendo rwiza rwakozwe n’abakinnyi ba Paraguay muri iri rushanwa, bakibanda ku mvugo zirimo urwango n’ivangura.
Mbappé yanashimangiye ko adashobora kwemera ko abantu bakoresha imyanya yabo mu gukwirakwiza urwango cyangwa ivangura, asaba ko amagambo nk’ayo atajya yihanganirwa muri siporo no muri sosiyete muri rusange.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa ryatangaje ko rizarega
Mu rwego rwo kwamagana aya magambo, Fédération Française de Football(FFF) ryatangaje ko rigiye kurega Amarilla mu nkiko.
Mu itangazo ryasohowe n’iri shyirahamwe, ryavuze ko ayo magambo ari ibikorwa bishobora gukurikiranwa n’amategeko kandi bidakwiye kwihanganirwa.
Ryagize riti: “Aya magambo ateye isoni kandi ntiyemewe. Agomba gukurikiranwa n’amategeko aho yaba yavugiwe hose. Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa bahagarariye igihugu cyabo, bityo kubatuka ni ugutuka igihugu cyose.”
FFF yavuze ko dosiye yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo harebwe niba hafungurwa ikirego cy’amategeko.
Mbappé yakomeje kwitwara neza mu Gikombe cy’Isi
Mu mukino wahuje u Bufaransa na Paraguay, Mbappé yatsinze penaliti yemeje intsinzi y’ikipe ye, bituma ikomeza muri 1/4 cy’irangiza aho itegerejwe guhura na Morocco.
Kugeza ubu, Mbappé amaze gutsinda ibitego birindwi muri iri rushanwa, anganya na Lionel Messi wa Argentina ndetse na Erling Haaland wa Norway ku rutonde rw’abamaze gutsinda ibitego byinshi.
Si ubwa mbere ikipe y’u Bufaransa yibasirwa
Mbere y’uko uyu mukino uba, uwahoze ari umunyezamu wa Paraguay, José Luis Chilavert, na we yari yavuze amagambo yavugishije benshi, aho yavuze ko Paraguay igiye gukina n'”ikipe yo muri Afurika”, nubwo yavugaga ku ikipe y’igihugu y’u Bufaransa.
Aya magambo na yo yamaganwe na Perezida wa FFF, Philippe Diallo, wavuze ko imvugo nk’iyo inyuranye n’indangagaciro z’umupira w’amaguru zirimo kubahana, ubuvandimwe no kwakira abantu bose hatitawe ku nkomoko yabo.
Yongeyeho ko n’ubwo Chilavert yigeze kuba umwe mu banyezamu bakomeye ku Isi, amagambo nk’ayo yangiza isura ye ndetse anatesha agaciro ibyo yagezeho mu mupira w’amaguru.
Ivangura rikomeje kuba ikibazo muri siporo
Ibi bibaye mu gihe inzego zitandukanye z’umupira w’amaguru zikomeje gukaza ingamba zo kurwanya ivangura rishingiye ku ruhu, inkomoko cyangwa ubwenegihugu. Abayobozi ba siporo bakomeje gusaba ko imbuga nkoranyambaga zitaba inzira yo gukwirakwiza amagambo y’urwango, ahubwo zikifashishwa mu guteza imbere kubahana no guhuza abantu binyuze muri siporo.
Abasesenguzi bavuga ko uko ibyamamare nka Mbappé bikomeza kuvugira mu ruhame birwanya ivangura, bishobora kugira uruhare mu gukangurira abakunzi ba siporo n’abayobozi kubaka umuco wo kubahana no guharanira uburinganire mu marushanwa mpuzamahanga.
