Kapiteni wa Cape Verde akurikiranyweho gufata ku ngufu umugore mbere y’uko imikino y’igikombe cy’isi itangira

Screenshot_20260629-081200

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Cape Verde, Ryan Mendes, ari mu iperereza rikomeje gukorwa n’inzego za Polisi muri New Zealand nyuma y’uko umugore wari warahawe akazi ko gusemurira iyo kipe (translator) amushinje kumusambanya ku ngufu.

Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Brazil, birimo Globo, ibyabaye bivugwa ko byabereye muri hoteli yo mu mujyi wa Auckland muri Werurwe uyu mwaka, ubwo Cape Verde yari yagiye gukina imukino ya FIFA SERIES mu rwego rwo kwitegura irushanwa ry’Igikombe cy’Isi.

Uyu mugore ukomoka muri Brazil, utatangajwe amazina ku mpamvu z’umutekano we, yavuze ko Mendes yinjiye mu cyumba yari acumbitsemo, akamufata ku ngufu nyuma yo kumuniga. Yavuze ko nyuma y’ibyabaye yabigejeje nibura ku bayobozi batatu bo mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Cape Verde, ariko ngo nta cyakurikiyeho.

Amakuru avuga ko Polisi ya New Zealand yahise itangira iperereza. Mu byo yakoze harimo gukusanya amashusho yafashwe na camera z’umutekano za hoteli ndetse no gukoresha ibimenyetso bya gihanga (forensic evidence) kugira ngo hamenyekane neza ibyabaye.

Kugeza ubu, nta rwego rw’ubutabera rurafata icyemezo cyo kurega Ryan Mendes mu rukiko. Abashinzwe iperereza batangaje ko bazabanza gusesengura ibimenyetso byose mbere yo gufata umwanzuro niba hari ibirego bizatangwa mu nkiko.

Ryan Mendes w’imyaka 36 ni umwe mu bakinnyi bafite amateka akomeye muri ruhago ya Cape Verde. Yabaye kapiteni w’iyi kipe kandi yakinnye imikino yose itatu igihugu cye kimaze gukina mu Gikombe cy’Isi aho banabonye itike yo gukomeza mu kindi cyiciro.

Nta tangazo rirambuye Mendes ubwe cyangwa Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rya Cape Verde bari batangaza risubiza ibi birego mu gihe aya makuru yatangazwaga.

Amategeko mpuzamahanga agenga ubutabera ateganya ko umuntu wese ushinjwa icyaha afatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko rubifitiye ububasha rumuhamije icyaha mu buryo bwa burundu.

Ipereza riracyakomeje, bikaba biteganyijwe ko inzego zibishinzwe zizatangaza umwanzuro nyuma yo gusuzuma ibimenyetso byose byakusanyijwe.