Ntibisanzwe: Umuhinde amaze imyaka 12 ahagaze aticara cyangwa ngo aryame ku buriri kubera imyemerere ye y’idini
Mu gihugu cy’u Buhinde hari umugabo witwa Dulal Giri Ji Maharaj uri kuvugisha abantu benshi hirya no hino ku isi kubera uburyo budasanzwe amaze imyaka myinshi abayeho. Uyu mugabo bivugwa ko amaze imyaka 12 yose ahagaze, aticara kandi ataryama hasi nk’uko abantu benshi babigenza mu buzima bwa buri munsi.
Maharaj ni umwe mu bakurikiza imyemerere ya Kihindu, aho yiyemeje gukora umuhigo ukomeye uzwi nka “Khadeshwari Tapasya”. Ubu buryo bwo kwiyegurira Imana buri mu mashami ya Hatha Yoga, bukaba busaba uwabuhisemo kumara imyaka myinshi ahagaze nk’ikimenyetso cyo kwitanga, kwihana no gushaka kwegera Imana.
Amakuru atandukanye avuga ko mbere yo gutangira uru rugendo rw’umwuka, Dulal Giri Ji Maharaj yari yatangiye amashuri makuru muri kaminuza. Icyakora yaje gufata icyemezo cyo kuyahagarika kugira ngo yitange burundu mu bikorwa by’idini no gushaka ibyo yizera ko ari ugusobanukirwa byimbitse ubuzima n’ubushake bw’Imana.
Bivugwa ko imwe mu ntego ze zikomeye ari ugushaka kugera ku rwego rwo kumva no kubona mu buryo bw’umwuka Imana Shiva, ifatwa nk’imwe mu mana zikomeye cyane mu myemerere ya Kihindu.
Ikintu gitangaje cyane ku bamwitegereza ni uburyo ashobora kuruhuka cyangwa gusinzira atigeze aryama hasi. Ahubwo akoresha igikoresho cyabugenewe kimufasha kwishingikirizaho mu gihe aruhutse, ariko agakomeza kuba ahagaze. Ibyo bituma ashobora kubona akanya ko gusinzira cyangwa kuruhuka adahinduye umuhigo yafashe.
Abahanga mu mitekerereze y’abantu bavuga ko umubiri n’ubwonko by’umuntu bifite ubushobozi bwo kwihanganira ibintu bikomeye iyo umuntu afite intego cyangwa ukwemera gukomeye. Nubwo abantu benshi bashobora kubona ibi nk’ibikomeye cyane cyangwa bitangaje, hari ababyemera nk’uburyo bwo kugaragaza ukwitanga ku rwego rwo hejuru.
Ku rundi ruhande, abaganga bavuga ko kumara igihe kinini umuntu ahagaze bishobora kugira ingaruka ku mubiri zirimo kubyimba amaguru, ibibazo by’amaraso ndetse n’izindi ndwara zishobora guterwa no kudahindura imyanya umubiri umenyereye. Nyamara abakurikiranira hafi ubuzima bwa Maharaj bavuga ko yakomeje kubaho muri ubu buryo imyaka irenga icumi gusa nawe ibirenge byatangiye kubyimba bihinduka umukara.
Inkuru ya Dulal Giri Ji Maharaj ikomeje gutera abantu benshi kwibaza ku bushobozi bw’umuntu bwo kwihangana no gukurikira ibyo yemera. Mu gihe benshi bahura n’imbogamizi zo kumara amasaha make bahagaze cyangwa bagatandukana n’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu gihe gito, uyu mugabo we yakomeje umuhigo we imyaka 12 yose.
Nubwo hari abatandukanye mu myemerere no mu buryo babona ibintu, benshi bemeranya ko urugero rwa Dulal Giri Ji Maharaj rugaragaza uburyo abantu bafite intego zitandukanye ndetse n’imbaraga zitangaje zo gukurikira ibyo bemera, kabone n’iyo byabasaba kwigomwa byinshi mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kuganira kuri iyi nkuru, bamwe bibaza niba umuntu usanzwe yashobora kumara umunsi umwe gusa ahagaze aticaye, mu gihe Maharaj we bivugwa ko amaze imyaka 12 yose akora ibyo benshi babona nk’ibidasanzwe.
