Hari raporo ivuga ko Abana bivugwa ko ari abo Perezida Putin yabyaye hanze barererwa mu buzima bw’ibanga n’umutekano ukomeye

FB_IMG_1780569521875

Raporo nshya yatangajwe n’itangazamakuru rikorera hanze y’u Burusiya ivuga ko abana babiri b’abahungu bivugwa ko ari aba Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin na Alina Kabaeva wahoze ari umukinnyi w’imikino ngororamubiri, barererwa mu buryo bwihariye kandi bukoresha amafaranga menshi buri mwaka.

Iyi raporo, ishingiye ku nyandiko bivugwa ko zasohotse mu ibanga, ivuga ko kuva mu mwaka wa 2017 kugeza mu ntangiriro za 2026 amafaranga menshi yakoreshejwe mu gushakira abo bana abarimu babigisha ku giti cyabo ndetse n’abandi bakozi babitaho umunsi ku munsi.

Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na Radio Svoboda bubivuga, abo bana babiri bahabwa amasomo bari mu rugo aho kujya ku ishuri risanzwe. Bivugwa ko inyigisho zabo zishyira imbere indimi z’i Burayi zirimo Icyongereza n’Ikidage.

Raporo kandi ivuga ko abo bana bakikijwe n’itsinda rinini ry’abarimu n’ababafasha baturuka mu bihugu bitandukanye byo mu Burayi, birimo u Bwongereza, u Budage na Autriche. Bivugwa ko imibereho yabo itandukanye cyane n’iy’abana benshi kuko batiga mu mashuri asanzwe kandi ngo ntibakunze guhura n’abandi bana b’ingeri zabo.

Amakuru yatangajwe agaragaza ko batuye mu nyubako y’akataraboneka ifite umutekano ukomeye. Bivugwa ko aho batuye harinzwe n’ibikoresho by’umutekano byo ku rwego rwo hejuru, harimo uburyo bwo kwirinda ibitero byo mu kirere.

Ibi byatumye bamwe bibaza ku itandukaniro riri hagati y’uburyo abo bana barerwa n’imvugo Perezida Putin akunze gukoresha anenga ibyo yita gukurikira umuco n’indangagaciro by’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Raporo ivuga kandi ko kubera ingamba zikomeye z’isuku n’umutekano, ibintu abana bakoresha buri munsi bibanza gusukurwa mu buryo bwihariye. Hari kandi inyandiko zivugwa ko zibikwa zerekana ibyo barya n’ibikorwa bakora buri munsi.

Abakozi n’abarimu babana na bo ngo bahabwa umushahara munini buri kwezi kugira ngo bakore ako kazi bari aho batuye. Gusa ngo bagomba kubahiriza amabwiriza akomeye agena ibyo bemerewe cyangwa batemerewe kwigisha abo bana.

Mu byo raporo ivuga harimo ko amasomo yerekeye ibijyanye n’uburere bw’imyororokere n’ingingo zijyanye n’abaryamana bahuje ibitsina atemewe muri gahunda yabo y’inyigisho. Hari kandi amakuru avuga ko mu mikino yigana ubuzima busanzwe, abo bana basabwa gukina gusa inshingano z’abahungu.

Kugeza ubu, Perezida Vladimir Putin ndetse na Alina Kabaeva ntibaragira icyo batangaza ku makuru ari muri iyi raporo. Mu myaka yashize, Kremlin yakunze kwirinda kugira icyo ivuga ku buzima bwite bw’umukuru w’igihugu n’abagize umuryango we.