AFC/M23 ivuga ko FARDC n’abo bafatanyije bagabye ibitero bikomeye muri Walikale na Masisi

lawrence kanyuka m23

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’imitwe y’abafatanyabikorwa ba Leta ya Kinshasa zagabye ibitero bikomeye mu bice bigenzurwa n’uyu mutwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga X na Lawrence Kanyuka, uvugira AFC/M23 mu rwego rwa politiki, yavuze ko mu rukerera rwo ku wa Kabiri tariki ya 2 Kamena 2026, habaye ibitero by’indege ndetse n’ibitero by’imbunda ziremereye byibasiye ibice bituwe cyane n’abaturage.

Nk’uko AFC/M23 ibivuga, hagati ya saa sita z’ijoro n’isaa kumi za mu gitondo, ingabo zifatanyije na Leta ya Kinshasa zakoze ibitero byo mu kirere ku duce twa Bidegu, Gakenke na Mikenke. Uyu mutwe uvuga ko muri ibyo bitero hakoreshejwe drones z’ubwoko bwa kamikaze ndetse na drones zo mu bwoko bwa KT-6.

AFC/M23 yakomeje ivuga ko kuva saa kumi n’imwe za mu gitondo, izo ngabo zongeye gutangiza ibitero byo ku butaka ku bice bya Kibati n’ibindi biyikikije biri ku mupaka w’uturere twa Walikale na Masisi, aho ngo hakoreshejwe imbunda ziremereye.

Uyu mutwe uvuga ko ibyo bitero byagize ingaruka zikomeye ku baturage basanzwe, birimo impfu z’abasivili, kwimurwa kw’imiryango myinshi ndetse n’isenywa ry’imitungo n’ibikorwaremezo bya gisivili.

Mu butumwa bwe, Lawrence Kanyuka yavuze ko ibice byagabweho ibitero ari ahantu hatuwe cyane n’abaturage, ashinja uruhande rwa Leta ya Kinshasa kugaba ibitero bidasobanura abo bigamije.

Kugeza igihe iyi nkuru yandikirwaga, ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’igisirikare cya FARDC ntibwari bwagira icyo butangaza ku birego byatanzwe na AFC/M23.

Ibi birego bije mu gihe imirwano ikomeje kuvugwa mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru, cyane cyane mu turere twa Walikale na Masisi, aho impande zihanganye zikomeje gushinjanya gutangiza ibitero no kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano yagiye ashyirwaho mu bihe bitandukanye.

Amakuru ava mu baturage batuye muri ibyo bice akunze kugaragaza ko uko imirwano yiyongera ari nako umubare w’abahunga ingo zabo ukomeza kwiyongera, ibintu bikomeza guteza ikibazo cy’ubutabazi n’umutekano w’abaturage.

Abasesenguzi bavuga ko kongera kw’iyi mirwano bishobora gukomeza gukomeretsa ibikorwa by’ubuhuza bimaze igihe bikorwa n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ishaka umuti urambye w’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.