SENEGAL: Ishyaka rya Sonko ryikuye muri Guverinoma nshya, amakimbirane ye na Perezida Faye arushaho gukomera

c23980e0-2788-11f1-a79a-77e93010d956.jpg

Mu gihugu cya Sénégal, umwuka wa politiki ukomeje kuba mubi hagati ya Perezida Bassirou Diomaye Faye na Ousmane Sonko, umwe mu banyapolitiki bafite ijambo rikomeye muri iki gihugu ndetse akaba n’umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko. Ibi byongeye kugaragara nyuma y’aho ishyaka PASTEF-Les Patriotes ritangaje ko ritazagira uruhare muri Guverinoma nshya iri gutegurwa n’Umukuru w’Igihugu.

Uyu mwanzuro uje nyuma y’ibiganiro byamaze igihe hagati y’aba bagabo bombi bari basanzwe bazwi nk’abafatanyabikorwa ba hafi kuva mbere y’amatora ya Perezida yo mu mwaka wa 2024.

Mu itangazo yashyize ku rubuga rwa X, Sonko yavuze ko ishyaka rye ryagiranye ibiganiro byinshi na Perezida Faye hagamijwe kureba uko Guverinoma nshya yakubakwa no kumvikanaho uko ubutegetsi bwakomeza kuyoborwa.

Yavuze ko habaye ibiganiro birambuye hagati ye na Perezida wa Repubulika ndetse ko hari ingingo nyinshi bemeranyijweho. Icyakora, yavuze ko habayeho kutumvikana ku bibazo bifitanye isano n’uruhare rw’ubwiganze bwa PASTEF mu buyobozi bw’igihugu ndetse n’imiterere ya Guverinoma nshya.

Sonko yavuze ko nyuma yo kuganira n’inzego z’ishyaka rye, hari ibindi byifuzo byashyikirijwe Perezida Faye ariko ntibyemerwa.

Yagize ati: “Kubera iyo mpamvu, PASTEF ntizagira uruhare muri Guverinoma itaha kandi nta muyobozi wayo uzaba ari Minisitiri.”

Nubwo bimeze bityo, Sonko yavuze ko yifuriza ishya n’ihirwe abazashyirwa muri Guverinoma nshya kandi ko azagaruka agatanga ibisobanuro birambuye ku byatumye hafatwa uwo mwanzuro.

Uko Sonko na Faye bahoze ari inshuti zikomeye muri politiki

Mbere y’amatora ya Perezida yo mu mwaka wa 2024, Sonko na Faye bari bafitanye umubano wa hafi cyane.

Icyo gihe Sonko yari yarakuwe mu bahatanira umwanya wa Perezida kubera ibibazo by’amategeko byari byaramubayeho. Mu rwego rwo gukomeza urugamba rwa politiki rw’ishyaka PASTEF, yahisemo gushyigikira Bassirou Diomaye Faye wari umwe mu bayobozi bakomeye baryo.

Faye yaje gutsinda amatora ku majwi menshi, ibintu byafashwe nk’intsinzi ikomeye y’umuryango wa politiki wari uyobowe na Sonko.

Nyuma yo kurahira nka Perezida wa Repubulika, Faye yahise agena Sonko ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, agaragaza ko bombi bazakomeza gukorana mu gushyira mu bikorwa impinduka bari barasezeranyije abaturage.

Muri icyo gihe, benshi babonaga aba bagabo bombi nk’abafite icyerekezo kimwe kandi badafite icyo bapfa.

Intandaro y’amakimbirane yabo

Nubwo mu ntangiriro ibintu byasaga n’aho bimeze neza, uko igihe cyagendaga gihita ni ko hatangiye kugaragara itandukaniro ry’ibitekerezo hagati yabo.

Abasesenguzi ba politiki ya Sénégal bavuga ko ikibazo cyatangiye ahanini ku buryo igihugu cyakemura ibibazo by’ubukungu n’imiyoborere.

Hari amakuru yavugaga ko Sonko yashakaga impinduka zihuse kandi zikomeye mu mikorere ya Leta no mu mibanire ya Sénégal n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga. Ku rundi ruhande, Perezida Faye yagaragazaga ubushake bwo kugenda gahoro mu gushyira mu bikorwa zimwe muri izo mpinduka kugira ngo igihugu gikomeze kugira umutekano mu rwego rw’ubukungu n’imari.

Uko kutumvikana kwaje kurushaho gukomera kugeza ubwo Perezida Faye afashe icyemezo cyo gukuraho Sonko ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Icyo cyemezo cyafashwe nk’ikimenyetso gikomeye cy’uko umubano hagati yabo wari umaze kugera ahakomeye.

Nyuma y’igihe gito avuye muri Guverinoma, Sonko yatorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Sénégal, umwanya wamuhaye ijambo rikomeye muri politiki y’igihugu.

Faye yahise ashyiraho Guverinoma nshya

Nyuma y’uko ibiganiro hagati ya Perezida Faye na Sonko birangiriye mu kutumvikana, Umukuru w’Igihugu yahise ashyiraho Guverinoma nshya izamufasha gushyira mu bikorwa gahunda ye y’ubutegetsi.

Perezida Faye, wahoze na we abarizwa muri PASTEF mbere y’uko havuka ubushyamirane hagati ye na Sonko, yashyizeho Guverinoma igizwe n’abaminisitiri 30 bemeye gukorana na we no gushyigikira icyerekezo cye.

Muri abo harimo Yankoba Diémé wagizwe Minisitiri w’Ingabo, mu gihe Cheikh Diba yagizwe Minisitiri w’Ubukungu, Imari n’Igenamigambi.

Mouhamadou Makhtar Cissé yagizwe Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, naho Cheikh Niang ahabwa inshingano zo kuyobora Minisiteri ishinzwe Ukwishyira hamwe kwa Afurika, Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Abanya-Sénégal baba mu mahanga.

Ishyirwaho ry’iyi Guverinoma rihise rikurikira icyemezo cya PASTEF cyo kutayijyamo, ibintu benshi bafata nk’ikimenyetso cy’uko Perezida Faye yahisemo gukomeza urugendo rwe rwa politiki atagishingiye ku bufatanye yari afitanye na Sonko.

Ese ibi bisobanuye iki kuri Sénégal?

Abasesenguzi bavuga ko kutinjira kwa PASTEF muri Guverinoma nshya bishobora guhindura byinshi mu mikorere y’inzego za Leta muri Sénégal.

Nubwo Sonko n’abo bafatanyije bagifite ijambo rikomeye mu Nteko Ishinga Amategeko, kutagira abaminisitiri babo muri Guverinoma bishobora gutuma habaho gukururana hagati y’ubutegetsi nyubahirizategeko n’urwego rw’Inteko.

Hari kandi abibaza niba iki cyemezo ari intangiriro yo gutandukana burundu hagati ya Sonko na Faye cyangwa niba hakiri amahirwe yo kongera kubaka ubwumvikane hagati yabo.

Kugeza ubu, amaso y’abaturage ba Sénégal akomeje kureba uko ibintu bizagenda mu minsi iri imbere, cyane cyane ku mubano uzaba hagati ya Perezida Faye n’Inteko Ishinga Amategeko iyobowe na Sonko, mu gihe aba bagabo bombi bakomeje kuba bamwe mu banyapolitiki bafite ijambo rikomeye kurusha abandi muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba. Nubwo hari amakuru avuga ko ari imikino ya politike baba barimo gukina nyuma yo kubona ko ibyo bemereye Abaturage batarimo kubigeraho birimo no kugabanya amadeni igihugu gifite.