Ubwongereza bwatsinze u Rwanda mu rubanza rurebana na gahunda yo kohereza abimukira

itsinda_ry_u_rwanda-3ec25

Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubukemurampaka rukorera mu Buholandi rwafashe icyemezo gishyira iherezo ku mpaka zari zimaze igihe hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza ku masezerano yari agamije kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro binjiraga mu Bwongereza banyuze mu nzira zitemewe n’amategeko.

Iki cyemezo cyatangajwe nyuma y’uko u Rwanda rwari rwasabye ko Ubwongereza bwaryozwa amafaranga arenga miliyoni 100 z’amapawundi y’Ubwongereza, buvuga ko bwarenze ku nshingano bwari bwaragiranye na Kigali mu masezerano yashyizweho n’ubutegetsi bwa guverinoma y’Abongereza yari iyobowe n’ishyaka ry’Aba-Conservateurs.

Nyamara, urukiko rwanzuye ko u Rwanda rudafite uburenganzira bwo guhabwa ayo mafaranga rwari rurimo gusaba, bityo Ubwongereza bukaba budategetswe gutanga indishyi cyangwa andi mafaranga ajyanye n’iseswa ry’iyo gahunda.

Amasezerano yari agamije kugabanya abinjira mu Bwongereza mu buryo butemewe

Gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yatangajwe bwa mbere mu mwaka wa 2022 ku butegetsi bwa Minisitiri w’Intebe w’icyo gihe, Boris Johnson. Yari igamije gukumira abantu bambukaga Umuyoboro wa English Channel mu mato mato baturutse cyane cyane mu Bufaransa, bagamije kugera ku butaka bw’Ubwongereza.

Muri ayo masezerano, abantu binjiraga mu Bwongereza mu buryo bwafatwaga nk’ubutemewe n’amategeko bari koherezwa mu Rwanda kugira ngo ibirego byabo by’ubuhungiro bisuzumirwe i Kigali. Abari kwemererwa ubuhungiro bari kuba no gukorera mu Rwanda aho gusubizwa mu Bwongereza.

Iyi gahunda yashyigikiwe cyane na guverinoma y’uwari Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak, wayifataga nk’imwe mu ngamba zikomeye zo kugabanya umubare w’abinjira mu gihugu mu buryo butemewe.

Inzitizi z’amategeko zahagaritse gahunda

Nubwo guverinoma y’Ubwongereza yari yarateguye kohereza icyiciro cya mbere cy’abimukira mu Rwanda mu mwaka wa 2022, indege yari kubatwara yahagaritswe mu minota mike mbere yo guhaguruka nyuma y’icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Uburenganzira bwa Muntu rw’u Burayi.

Icyo cyemezo cyakurikiwe n’imanza nyinshi mu nkiko zo mu Bwongereza ndetse n’impaka zikomeye za politiki hagati y’abashyigikiye iyo gahunda n’abayirwanyaga.

Mu gihe cyakurikiyeho, gahunda yakomeje guhura n’imbogamizi zatumye idashyirwa mu bikorwa nk’uko byari byateganyijwe.

Keir Starmer yahise ayisesa akigera ku butegetsi

Mu mwaka wa 2024, ishyaka rya Labour ryatsinze amatora rusange maze Keir Starmer aba Minisitiri w’Intebe mushya w’Ubwongereza.

Kimwe mu byo yari yarasezeranyije abaturage mbere y’amatora ni ugukuraho gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda. Akimara kugera ku butegetsi, yatangaje ko iyo gahunda “yarangiye burundu” kandi ko nta gahunda yo kuyisubizaho ihari.

Icyo cyemezo cyakurikiwe no guhagarika ibikorwa byose byari bisigaye bijyanye n’ayo masezerano.

Abunganira Ubwongereza mu rubanza bavuze ko byari bisanzwe ko guverinoma nshya ifata icyemezo cyo guhindura cyangwa guhagarika gahunda zashyizweho n’iyabanje, cyane cyane igihe zishingiye ku murongo wa politiki utandukanye.

U Rwanda rwavuze ko rwahuye n’igihombo

Mu rubanza rwabereye mu Buholandi, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Emmanuel Ugirashebuja, yavuze ko igihugu cyari cyaramaze gushora amafaranga menshi mu gutegura kwakira abimukira bari koherezwa n’Ubwongereza.

Yasobanuye ko hari ibikorwa remezo, imyiteguro y’ubuyobozi ndetse n’izindi gahunda zashyizweho hashingiwe ku masezerano yari yarashyizweho umukono n’impande zombi.

Yongeyeho ko Kigali yababajwe n’uko yafashe amakuru y’iseswa ry’iyo gahunda ibinyujije mu bitangazamakuru aho kubimenyeshwa mbere binyuze mu nzira za dipolomasi n’amasezerano.

Abimukira bake ni bo bageze mu Rwanda

Nyuma y’uko gahunda nyamukuru ihagaritswe, Ubwongereza bwashyizeho uburyo bushya bwitwaga gahunda y’ubushake, aho bamwe mu bimukira basabwaga kwemera kujya mu Rwanda bagahabwa amafaranga abafasha gutangira ubuzima bushya.

Muri iyo gahunda, umuntu wemeye kwimukira mu Rwanda yahabwaga amafaranga agera ku bihumbi bitatu by’amapawundi.

Icyakora, imibare yatangajwe yagaragaje ko abantu bane gusa ari bo bemeye kwimukira mu Rwanda muri ubwo buryo.

Impaka za politiki zikomeje

Nyuma y’icyemezo cy’urukiko, guverinoma ya Keir Starmer yatangaje ko yishimiye uko urubanza rwarangiye, ivuga ko yatsinze nyuma yo kwiregura mu buryo bukomeye imbere y’abacamanza.

Yavuze kandi ko igiye gukomeza gushyira imbaraga mu kuvugurura uburyo bwo gucunga imipaka no gukumira abinjira mu gihugu mu buryo butemewe.

Ku rundi ruhande, bamwe mu banyapolitiki b’ishyaka ry’Aba-Conservateurs banenze icyemezo cyo guhagarika gahunda y’u Rwanda. Bavuga ko kuyisesa byatumye umubare w’abambuka English Channel ukomeza kwiyongera ndetse n’abasaba ubuhungiro bakarushaho kuba benshi.

Hari kandi imiryango iharanira uburenganzira bw’impunzi yakomeje kuvuga ko gahunda y’u Rwanda yari yarateje urujijo muri gahunda yo kwakira abasaba ubuhungiro, kuko yari yaratumye dosiye nyinshi zitinda gufatirwa imyanzuro.

Icyo iki cyemezo gisobanuye

Icyemezo cy’Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubukemurampaka gisobanuye ko impaka z’amategeko hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza kuri muri ayo masezerano zigeze ku musozo, nibura ku bijyanye n’amafaranga Kigali yasabaga. N’ubwo u Rwanda ntacyo ruravuga ko kuri uyu mwanzuro.

Nubwo ayo masezerano atagishyirwa mu bikorwa, ikibazo cy’abimukira bakoresha inzira zitemewe n’amategeko bajya mu Bwongereza gikomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye bya politiki igihugu gihanganye na byo.

Mu gihe guverinoma ya Labour ishaka ubundi buryo bwo kugikemura, abasesenguzi bavuga ko impaka ku mikorere ya gahunda y’u Rwanda n’ingaruka yagize kuri politiki y’abimukira mu Bwongereza zizakomeza kuganirwaho mu myaka iri imbere.