Kabuga Félicien yapfiriye mu bitaro by’i La Haye
Urwego Mpuzamahanga rwasigariyeho imirimo y’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (IRMCT) rwatangaje ko Kabuga Félicien, Umunyarwanda wakurikiranyweho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfiriye mu bitaro by’i La Haye mu Buholandi, aho yari arwariye.
IRMCT yavuze ko umukozi ushinzwe ubuvuzi mu Kigo cy’Ifungwa cy’Umuryango w’Abibumbye (UNDU) yahise amenyeshwa iby’urupfu rwe, ndetse ko inzego z’u Buholandi zatangiye ibikorwa bisanzwe biteganywa n’amategeko y’igihugu, birimo iperereza n’ubugenzuzi ku mpamvu z’urupfu.
Perezida wa IRMCT, Umucamanza Graciela Gatti Santana, yatangaje ko yategetse ko hakorwa iperereza ryuzuye ku buryo Kabuga yapfuyemo, hashingiwe ku mategeko agenga uru rwego ndetse n’amabwiriza agenga imfungwa. Muri iryo perereza, Umucamanza Alphons Orie ni we wahawe inshingano zo kurikurikirana no gutanga raporo ku bizavamo.
Kabuga Félicien yari umucuruzi w’Umunyarwanda, ukomoka mu yahoze ari perefegitura ya Byumba, ubu ni mu karere ka Gicumbi, yari ukurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside, gushishikariza Jenoside, ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo gutoteza, kurimbura abantu no kwica, byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
IRMCT yavuze ko urupapuro rwo guta muri yombi Kabuga rwatanzwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ku wa 29 Mata 2013. Nyuma y’imyaka myinshi ashakishwa, yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020, aza koherezwa i La Haye ku wa 26 Ukwakira 2020.
Urubanza rwe rwatangiye ku wa 29 Nzeri 2022, ariko rwaje guhagarikwa nyuma y’igihe gito kubera impamvu z’ubuzima bwe. IRMCT yavuze ko ku wa 8 Nzeri 2023, Urugereko rwa Mbere rw’urukiko rwafashe icyemezo cyo guhagarika urubanza rwe mu gihe kitazwi, nyuma y’icyemezo cy’Urugereko rw’Ubujurire cyari cyafashwe ku wa 7 Kanama 2023.
Icyo gihe, urukiko rwari rwasobanuye ko Kabuga atari agishoboye kuburanishwa kubera uburwayi bwe, ariko rutegeka ko aguma gufungirwa muri UNDU mu gihe hakomeje gushakwa igisubizo ku bijyanye no kuba yarekurwa by’agateganyo.
IRMCT yatangaje ko mu gihe yapfaga, Kabuga yari ategereje ko arekurwa by’agateganyo, ariko bikaba byarasabaga ko haboneka igihugu cyemera kumwakira ku butaka bwacyo. Icyo kibazo cyari kikiri mu biganiro, ari na ko urubanza rwe rwari rwarahagaze.
Uru rwego rwa IRMCT rwashinzwe n’Icyemezo cy’Inama y’Umutekano ya Loni nimero 1966 (2010) cyafashwe ku wa 22 Ukuboza 2010, kugira ngo rukomeze inshingano n’imirimo yasizwe n’Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha zari zarashyiriweho u Rwanda (ICTR) n’iyari iy’u Yugoslavia (ICTY).
Uru rwego rwatangiye imirimo yarwo ku wa 1 Nyakanga 2012 i Arusha muri Tanzaniya, ndetse no ku wa 1 Nyakanga 2013 rutangiriza ishami ry’i La Haye mu Buholandi. Nyuma y’uko ICTR ifunze ku wa 31 Ukuboza 2015, na ICTY igafunga ku wa 31 Ukuboza 2017, IRMCT yakomeje gukora nk’urwego rwigenga.
IRMCT yavuze ko izakomeza gutanga amakuru mashya ku bijyanye n’iperereza ryatangiye gukorwa ku rupfu rwa Kabuga, mu gihe inzego zibishinzwe zizaba zimaze kugera ku myanzuro ku byabaye.
