Gicumbi: Hegitari 50 zigiye guhingwaho igihingwa cy’ingano mu buryo bugezweho
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Werurwe 2026, abaturage batuye kuri site ya Remera iri mu Kagari ka Nyakabungo, Umurenge wa Cyumba, Akarere ka Gicumbi, bari mu byishimo bikomeye nyuma yo kubona amahirwe yo gutera ingano kuri hegitari 50 z’ubutaka. Ibi byabaye nyuma y’uruzinduko bagiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bufatanyije n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).
Mu gutangiza igihembwe cy’ihinga B muri uyu mwaka, abaturage batuye mu Murenge wa Cyumba, Akagari ka Nyakabungo, bifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi hamwe n’abakozi ba RAB bakoze amatarasi y’indinganire. Bavuga ko bagiye kuyafata neza no kuyabyaza umusaruro uko bikwiye, ari yo mpamvu bagiye no gutera igihingwa cy’ingano muri ayo matarasi bahawe.
Bamwe mu baturage bakora ubuhinzi muri Nyakabungo baganiriye na igicumbinews.co.rw, bavuga ko bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo ayo matarasi bayabyaze umusaruro, kandi bakazirikana gufumbira ibihingwa kugira ngo bizabafashe kugera ku iterambere rirambye.
Umwe muri bo yagize ati: “Tugiye gufata neza ubutaka, dutere imbuto nziza kandi tuyifumbire, ku buryo tuzabona umusaruro uhagije. Tuzakoresha ifumbire y’imborera tuyivange n’imvaruganda kugira ngo tubone umusaruro mwiza kandi uhagije.”
Aba baturage bavuga kandi ko bagomba kwishyira hamwe mu makoperative kugira ngo umusaruro wabo uzajye uhunikwa neza, bikazabafasha kwihutisha iterambere ryabo.
Madamu Uwera Parfaite, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, yasabye abaturage gufata neza ubutaka bafashijwe gutunganya binyuze mu mushinga Green Gicumbi, ndetse no kwita ku bihingwa bazatera kugira ngo bitangirika.
Yagize ati: “Turabasaba gutera neza kuri izi hegitari 50 mwakorewe, mugashyiraho intego zo kubona umusaruro uhagije. Gukorera mu makoperative bizabafasha guhuza imbaraga no guhinga mu buryo bugezweho binyuze mu mushinga FOBASI.”
Visi Meya yongeye kwibutsa abahinzi bo mu Murenge wa Cyumba kwiyandikisha muri gahunda ya Smart Nkunganire, ibafasha kubona inyongeramusaruro mu buryo bworoshye, bityo bakabona umusaruro uhagije ndetse n’uwo kujyana ku isoko.
Abaturage ba Cyumba bavuga ko batewe ishema n’imiyoborere myiza bafite mu Karere ka Gicumbi, ndetse n’ubufatanye bw’Ikigo RAB n’abafatanyabikorwa barimo umushinga Green Gicumbi.


Emmanuel Niyonizera Moustapha / Igicumbi News
