Ubutabera bwa Amerika bwasohoye inyandiko zirimo umugore uvuga ko Donald Trump yamusambanyije akiri umwana
Urwego rushinzwe ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, United States Department of Justice, rwatangaje inyandiko nshya z’iperereza zari zaraburiwe irengero mu bubiko bw’amadosiye ajyanye n’ikorwa ry’ubucuruzi bw’abana ryashinjwaga Jeffrey Epstein.
Muri izo nyandiko harimo raporo eshatu za Federal Bureau of Investigation (FBI) zigaragaza ibiganiro abakozi b’iperereza bagiranye n’umugore wavuze ko yakorewe ihohoterwa rikomeye akiri umwana, ndetse akavuga ko yanahuye na Donald Trump wamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Izi nyandiko zagaragaye nyuma y’isesengura ryakozwe n’ikinyamakuru CNN ryasanze mu bubiko bw’inyandiko zashyizwe ku mugaragaro ku iperereza rya Epstein hari ibiganiro byinshi n’abatangabuhamya bitari byashyizwe hanze.
Ibiganiro bya FBI byari byaraburiwe irengero
Ibiganiro bya FBI byandikwa mu nyandiko zizwi nka “302 memos”, zigaragaza mu buryo burambuye ibyo umuntu wabajijwe yabwiye abashinzwe iperereza. Icyakora, izo nyandiko ntiziba zirimo ibimenyetso byemeza ibyo yavuze cyangwa ibitekerezo by’abashinzwe iperereza.
Mu nyandiko zabuze mbere harimo eshatu zifitanye isano n’umugore wavuze ko Epstein yamusambanyije inshuro nyinshi akiri umwana w’imyaka hafi 13.
Mu kiganiro cya mbere cyabaye muri Nyakanga 2019, uwo mugore yavuze ko Epstein yamufashe ku ngufu kenshi igihe yari atuye muri Leta ya South Carolina. Icyo gihe ntiyigeze avugamo Trump.
Ariko mu biganiro byakurikiyeho byabaye muri Kanama na Ukwakira 2019, yatangiye kuvuga ko na Trump yaba yaragize uruhare mu kumusambanya.
Ibyo uyu mugore yavuze kuri Trump
Nk’uko bigaragara mu nyandiko za FBI, uwo mugore yavuze ko Epstein yigeze kumujyana i New York cyangwa i New Jersey hagati y’imyaka 13 na 15.
Yavuze ko bageze mu nyubako ndende aho Epstein yamumenyesheje Trump.
Mu nyandiko z’iperereza, yavuze ko Trump yasabye abandi bari mu cyumba gusohoka, hanyuma akamubwira amagambo asa n’aho amwigisha “uko abakobwa bato bagomba kwitwara”.
Yavuze ko Trump yafunguye ipantaro ye akagerageza kumukoresha ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina.
Uwo mugore yavuze ko yamuririye, Trump akamukubita ndetse akavuga amagambo asa n’ayo kumwirukana.
Yavuze kandi ko nyuma yaho yumvise Trump na Epstein baganira ku bijyanye no gukoresha abantu mu kubashinja ibyaha kugira ngo babone amafaranga, ndetse Trump akavuga ku kubona amafaranga anyuze muri kasino.
Yavuze ko yigeze gutotezwa nyuma yo gutanga ubuhamya
Mu kiganiro cya gatatu na FBI cyabaye nyuma y’ibyumweru bitatu, uwo mugore yavuze ko yakiriye telefone zimutera ubwoba.
Yavuze kandi ko hari igihe imodoka zagerageje kumwirukana mu muhanda, ibintu yavuze ko ashobora kuba yarakorewe n’abantu bafite aho bahuriye na Epstein cyangwa Trump.
Mu kiganiro cya kane cyabaye nyuma y’amezi abiri, uwo mugore ntiyari kumwe n’umwunganira mu mategeko.
Yabwiye abashinzwe iperereza ko atishimiye ko ibiganiro byandikwa, ndetse akibaza niba hari icyo byatanga kuba yavuze ibi birego mu gihe byashobokaga ko igihe ntarengwa cyo kuburanisha ibyaha cyari cyararangiye.
Abashinzwe iperereza bamugiriye inama yo gutaha akabanza gutekereza neza niba yifuza gukomeza gufasha mu iperereza.
Ubutegetsi bwa Trump bwamaganye ibyo birego
Ibiro bya Perezida wa Amerika byamaganye ibyo birego. Umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt, yavuze ko ari ibirego bidafite gihamya na gato.
Yongeyeho ko niba byari bifite ishingiro, ubuyobozi bwa Perezida Joe Biden bwari kubikurikirana mu myaka ine ishize.
Yagize ati: “Ubutabera bwa Biden bwari bubizi imyaka ine ariko nta cyababikozeho, kuko bwari buzi ko Perezida Trump nta kibi yakoze.”
Trump we ubwe yamaze igihe kinini ahakana ko hari aho yahuriye n’ibikorwa by’ihohoterwa byashinjwaga Epstein.
Icyabaye kuri dosiye y’uregwa
Hari urubanza rwigeze gutangwa n’umugore uzwi ku izina rya “Jane Doe 4” rwaregaga Epstein ko yamusambanyije akanamujyana mu birori byitabirwaga n’abagabo bakomeye kandi bakize i New York.
Icyakora muri urwo rubanza ntiyigeze avugamo Trump.
Mu 2021, gahunda yihariye yashyiriweho kwishyura indishyi abahohotewe na Epstein yemeje ko uwo mugore adakwiriye guhabwa indishyi, nubwo impamvu yabyo itigeze itangazwa.
Nyuma yaje gukuraho urubanza yari yatanze, umwunganizi we akavuga ko yabonye indishyi z’amafaranga aturutse ku mutungo wa Epstein.
Ibibazo mu gusohora inyandiko z’iperereza
Ubutabera bwa Amerika bwakomeje kunengwa uburyo bwakoreshwaga mu guhisha amazina cyangwa amakuru y’ibanga (redaction) mu nyandiko zashyizwe ku mugaragaro.
Hari n’igihe inyandiko zasohowe zigaragaza amafoto cyangwa amazina y’abahohotewe batari babizi.
Abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera batangaje ko mu nyandiko zirenga miliyoni eshatu zasohowe, hafi 1% zagaragayemo amakosa mu guhisha amakuru y’ibanga, bityo bakaba bagikomeje kuzisubiramo no kuzikosora.
Nta perereza rishya riri gukorwa
Umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y’Ubutabera yavuze ko nta perereza rishya ririmo gukorwa kuri aba abantu bose bafitanye isano na Epstein.
Yavuze ko keretse habonetse amakuru mashya, nta muntu mushya uteganyijwe gukurikiranwaho ibyaha bifitanye isano n’uwo munyemari.
Mu bihe byashize, Trump yari yarategetse ko hakorwa iperereza ku mubano Epstein yari afitanye n’abanyapolitiki b’Abademokarate, ariko iryo perereza ntiryigeze ritanga indi dosiye nshya y’urubanza.
