Amakuru mashya ku gitero cyagabwe kuri General Sultan Makenga
Inkuru dukesha ibiro ntaramakuru bya Reuters ivuga ko igitero cy’indege zitagira abapilote (drone) cyahitanye umuvugizi wa gisirikare w’umutwe wa M23, Willy Ngoma, cyahitanye nibura abantu icyenda, ariko kikabura ho gato umuyobozi mukuru w’ingabo zawo General Sultan Makenga wari hafi aho, akabasha kurokoka nta gikomere.
Iki gitero cyabereye hafi y’agace ka Rubaya, kamwe mu duce tw’ingenzi cyane mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Rubaya izwiho kuba itanga hafi 15% bya coltan ikoreshwa ku isi, ari nayo mpamvu ikomeje kuba igice gifite agaciro kanini mu bukungu ndetse no mu ntambara ihabera.
Amakuru aturuka mu bantu bane batandukanye barimo umwe mu rwego rw’ubutasi, babiri bo mu barwanyi ba M23, umusirikare mukuru wa leta ya Congo ndetse n’umukozi wa Loni, yemeza ko iki gitero cyabaye mu rukerera rwo ku wa Kabiri. Aba bose bavuganye na Reuters basabye kutatangazwa amazina yabo kubera uburemere bw’iyi dosiye.
Nubwo umutwe wa M23 utaratangaza icyo uvuga kuri uru rupfu, ndetse n’umuvugizi w’ingabo za Congo ntiyasubije ibibazo by’abanyamakuru, amakuru yizewe avuga ko imirambo icyenda yajyanywe mu mujyi wa Goma nyuma y’iki gitero. Hari andi makuru avuga ko hari nibura indi mirambo irindwi itabashije kuboneka.
Amakuru kandi agaragaza ko umuyobozi mukuru w’ingabo za M23, Sultani Makenga, yari muri ako gace mbere gato y’uko igitero kiba. Umuvugizi w’imitwe ya Wazalendo ishyigikiye ingabo za Congo yatangaje ko Makenga yirutse akihisha mu rusengero ruri hafi aho, bityo akabasha kurokoka.
Urupfu rwa Willy Ngoma rufatwa nk’izamuka rikomeye ry’intambara iri kubera mu burasirazuba bwa Congo, cyane cyane ko yari umwe mu bayobozi bakomeye kandi bagaragaraga cyane mu itangazamakuru ku ruhande rwa M23. Bibaye mu gihe imirwano ikomeje gufata indi ntera nubwo hari ibiganiro byo gushaka agahenge byari biri gukorwa n’abahuza barimo igihugu cya Qatar.
Abaturage bo mu gace ka Masisi batangaje ko imirwano yakomeje no ku wa Gatatu hagati y’ingabo za Congo zifatanyije na Wazalendo n’umutwe wa M23, ibintu bikomeje guteza impungenge ku mutekano w’abaturage.
Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga nkoranyambaga X kuva ku wa Kabiri, umuvugizi wa politiki wa M23, Lawrence Kanyuka, yashinje ingabo za Congo gutangiza intambara yeruye ku mirongo yose y’urugamba mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Iyi ntambara ikomeje gukaza umurego mu gihe uburasirazuba bwa Congo bukomeje kuba ahantu hafite inyungu zikomeye z’amabuye y’agaciro, ibintu bikomeje gukurura impande zitandukanye haba iz’imbere mu gihugu ndetse n’inyungu mpuzamahanga.
