Menya abantu batunu bafatanwe n’umurundi Rabin wari warahungiye mu Rwanda akisanga mu nzego z’iperereza mu Burundi

FB_IMG_1758139057417

Nk’uko twabibagejejeho mu nkuru ya mbere, hari Abarundi batanu bamaze iminsi 19 bari mu minwe y’iperereza ry’u Burundi. Muri abo harimo Dieudonné Niyukuri uzwi cyane ku izina rya Rabin, ku muyobozi wa chaîne Youtube Cakenge TV (itandukanye n’urubuga Murundi Cakenge). Abo kugeza ubu bimenyekanye ko bafashwe ni batanu. Ariko mbere y’uko bafatwa, hari abandi bakorana n’aba bagiye banyuruzwa n’iperereza. Bose ngo batanzwe n’uwari ufitiwe icyizere na Rabin nk’inshuti ye ya hafi, Alexis Hajayandi, wamaze kumwerekera inzira y’umutego.

Hano tubagezaho imyirondoro y’abo batanu bafashwe, hamwe n’ibyo tumaze kumenya ku buryo bafashwemo:

1. Dieudonné Niyukuri uzwi nka Rabin

Dieudonné Niyukuri ni umunya-Makamba, avuka ku mutumba wa Mbizi, muri komine Kibago, intara ya Makamba. Ni umugabo w’imyaka 45, ufite umugore n’abana. Kuva mu ntangiriro za 2015 yari umwarimu kuri Collège Communal Gatare.

Mu gihe cya 2015, yabonye ubuzima bwe bubangamiwe, ahita ahungira muri Mozambique, mbere y’uko imyigaragambyo yo kwanga manda ya gatatu ya Nkurunziza itangira. Ubutegetsi bw’u Burundi bwahise bufunga konti ye muri banki, butegeka ko uwazayiguraho amafaranga wese azafatwa. Murumuna we yagerageje gukuraho ayo mafaranga, arafatwa, ajyanwa muri gereza ya Mpimba.

Aho muri Mpimba, niho yahuriye n’uwahoze mu ngabo z’u Burundi (ex-FAB) witwa Alexis Hajayandi, baragirana ubucuti. Uwo Hajayandi ni we nyuma waje kuba intandaro y’umutego Rabin yaguyemo.

Mu 2024, Rabin yavuye Mozambique yimukira mu Rwanda. Ni ho yatangiranye n’abandi barwanira impinduka mu Burundi, atangiza urubuga Cakenge TV. Yari amaze kugirana umubano ukomeye na Alexis Hajayandi wari muri Zambia, ndetse amutumira mu Rwanda aba kumwe igihe cy’amezi abiri. Nyuma, Alexis yoherejwe mu Burundi mu izina ryo gutegura uruzinduko rw’abagenzi ba Rabin.

Ku ikubitiro, Rabin n’uwitwa Fabrice bemeye kwinjira mu Burundi banyuze mu nzira zitemewe, binjirira mu Kirundo, ari naho bafatiwe n’iperereza.


2. Eloi Nkurunziza

Eloi Nkurunziza ni umucuruzi w’Umunyarundi wavukiye mu 1971 mu Bwiza, mu mujyi wa Bujumbura. Yari amaze igihe gito aba mu Rwanda. Nta ruhare rwa politiki ruzwi yari afite, uretse ko bivugwa ko yafashwe azira mukuru we, wari mu barwanyije manda ya gatatu ya Nkurunziza.

Yari afite imodoka yo mu bwoko bwa Jeep, ifite puraki y’u Burundi HA 0862. Ku wa gatanu tariki ya 29 Kanama 2025, Eloi n’umushoferi we Venant Ndikumana bavuye mu Rwanda, banyura muri Tanzania binjirira ku mupaka wa Kobero (Muyinga), berekeza mu Kirundo gutoranya Rabin na Fabrice. Bari bafite imodoka ebyiri: iyo Jeep ya Eloi n’indi Toyota Voxy bari bahawe. Iyo Toyota Voxy baje kuyihereza Alexis Hajayandi.

Icyo batazi ni uko Alexis yari asanzwe akorana n’iperereza. Mu Kirundo nibwo Eloi, umushoferi we, Rabin na Fabrice bafashwe.


3. Venant Ndikumana

Venant Ndikumana ni umushoferi wa Eloi Nkurunziza. Ni umugabo w’imyaka 55, ukomoka ku mutumba wa Ruhinga, komine Mugamba, intara ya Bururi.

Yakomeje akazi ke ko gutwara sebuja, kugeza ubwo bafatiwe mu Kirundo mu rugendo rwo kwakira Rabin na Fabrice.


4. Bonaventure Nkuriyingoma

Bonaventure Nkuriyingoma afite imyaka 38, avuka ku mutumba wa Kibinzi, komine Mpinga-Kayove, intara ya Rutana. Yari mu myiteguro yo gushaka mu kwezi kuza. Yari umuyobozi w’ikigo Strong Bridge, gifasha abantu bahoze mu biyobyabwenge.

Ku itariki ya 29 Kanama 2025, yari afite imodoka yagombaga kujyana mu Kirundo gufata Rabin na Fabrice. Ariko imodoka ye yagize ikibazo mu nzira, yerekeza i Gitega kuyikoresha.

Iperereza rimaze gufatira abandi mu Kirundo, ryahise rikurikirana Bonaventure i Gitega, rimufata mu masaha ya nijoro, ahagana saa tatu. Icyo gihe yari ataramenya ko bagenzi be bafashwe, kuko Alexis yakomeje kumubeshya ko ibintu byose bigenda neza.


5. Fabrice Ribwirumutima

Umunyarwanda witwa Fabrice Ribwirumutima ni we wenyine utari Umunyarundi mu bafashwe.

Amakuru yemeza ko ari we wagize uruhare runini mu gusunika Rabin ngo yemere kwinjira mu Burundi, amwizeza ibintu bikomeye ndetse akamubeshya ko afite imikoranire n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Byose bikaba bigaragara nk’igice cy’umutego wateguwe n’iperereza ry’u Burundi.


Rabin na bagenzi be bajyanywe mu kigo cy’iperereza

Imiryango yabo yatangiye kumenya amakuru bucye bucye. Kuva ku cyumweru tariki ya 31 Kanama 2025, telefone zabo zatangiye gukora ariko ntibahamagara ku buryo busanzwe. Ahubwo bakoreshwa gusohora amajwi bategetswe n’iperereza. Hari bamwe Rabin yabwiye ko nta kibazo afite, abandi akababwira ko ari muri Mozambique.

Nyuma, imiryango yatangiye kugira amakenga bitewe n’aya majwi atajyanye n’uko basanzwe bavugana. Nyuma yaho, iperereza ryemeye ubwaryo ko ari bo bafite abo bantu, rinatangira gusaba amafaranga. Amakuru atugeraho avuga ko imiryango imaze gutanga hafi miriyoni 20 z’amafaranga y’u Burundi.

Iperereza ryagejeje ifoto ku miryango yerekana abo bafashwe bicaye hasi bari kurya, mu nzu irimo imifuka y’ifumbire.

Ku itariki ya 8 Nzeri 2025, hakozwe igenzura ku makuru ya telefone imwe mu zari zifitwe n’abo bafashwe, yerekana ko yari hafi ya Cathédrale Regina Mundi i Bujumbura. Bukeye bwaho, iyo telefone yagaragaye hafi y’ihoteli Imperial mu Cibitoke (Rugombo), ahakorera iperereza ry’iyo ntara. Nyuma telefone yarahagaritswe kugira ngo itazongera kugaragaza aho iri.

Icyiza ni uko amakuru yemeza ko abo bantu koko bari mu maboko y’iperereza ry’u Burundi. Kandi kugeza ku mugoroba w’ejo, Rabin ubwe yabashije gusohora audio, ikimenyetso ko yari akiri muzima.