MINISANTE yatangaje icyagendeweho kugirango hatoranywe abarimu bakingirwa Coronavirus

abarimu_bari_mu_bahereweho_bahabwa_urukingo_nka_bamwe_mu_bafite_ibyago_byinshi_byo_kwandura_covid-19-afab7

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo Leta y’u Rwanda yatangiye ibikorwa byo gukingira abaturage bayo Cornavirus haherewe ku bafite ibyago byo kwandura icyorezo cya COVID-19 kurusha abandi, mu bakingiwe harimo n’abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Igikorwa cyo gukingira abarimu cyabaye ku wa 6 Werurwe, kibera mu bice byo hirya no hino mu gihugu.

Biteganyijwe ko iki cyumweru kirangira hakingiwe abarimu 30% mu bagera ku bihumbi 98 u Rwanda rufite.

Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije kuri Twitter yavuze ko mu guhitamo abarimu bakingirwa hagendewe ku bafite ibibazo by’ubuzima ndetse n’abakuze kuko aribo bashobora kwibasirwa cyane na COVID-19.

Iti “Abarimu bari mu byiciro by’abarusha abandi ibyago byo kwandura COVID19, hibanzwe ku gukingira abenda kugeza imyaka 65, abarwaye indwara zidakira ndetse n’abamugaye. Mu mpera z’icyumweru harakingirwa 30% y’abarimu ibihumbi 98 u Rwanda rufite.”

Uretse abarimu, u Rwanda kandi rwakingiye abari mu nzego z’ubuzima barimo abaganga n’abakozi bo kwa muganga, abakuze, imfungwa n’abagororwa n’abasirikare.

Muri ibi bikorwa byo gukingira u Rwanda ruri gukoresha inkingo za Pfizer na AstraZeneca zose rwabonye muri iki cyumweru. Biteganyijwe ko uyu mwaka uzarangira hamaze gukingirwa Abanyarwanda 30%.

Abarimu bari mu bahereweho bahabwa urukingo nka bamwe mu bafite ibyago byinshi byo kwandura COVID-19

Ibikorwa byo gukingira abarimu byabereye hirya no hino mu gihugu

Amafoto: Minisante

@www.igicumbinews.co.rw