Yatwitse amaguru umukozi we amuziza kumwiba amagi 4

Umuhinzi wo mu gihugu cya Zimbabwe witwa Personal Paulo w’imyaka 34, yatwitswe ibirenge bye byombi n’umuntu ufitanye isano n’umukoresha we witwa Leon Koza, nyuma yo kumufata yibye amagi 4 ya dendo.

Ikinyamakuru iHarare cyavuze ko uyu Leon Koza akimara gufatana aya magi Paulo yahise amufata ibirenge bye abivumbika mu muriro w’amakara uyu muhinzi arashya karahava.

Uyu Leon Koza ni muramu wa nyiri umurima w’ibihwagari uyu Paulo yakoragamo amanywa na nijoro ashakisha icyamutunga.

Avuga ibyamubayeho, Paulo yemeje ko uyu Koza akimara kumufatana aya magi 4 yahise amuzirika ku cyuma ngo adacika hanyuma ajya gucana amakara ku mbabura arangije araza afata amaguru ye ayavumbika mu muriro hanyuma amusaba kuvuga cyane ati “kwiba ni bibi.”

Kubera ubukene,Paulo ntiyahise ajya kwa muganga nyuma yo gutwikwa kugeza ubwo yaje gutabarwa na mushiki we wajyiye kumusura agasanga ibirenge bye bimeze nabi agahita amujyana kwa muganga cyane ko atashoboraga no kugenda.

Hahise hakorwa raporo ishyikirizwa ibiro bya polisi bya Banket bituma uyu Koza ahita atabwa muri yombi.

Uyu mugabo watwitse mugenzi we yasabiwe kuba afunzwe kugeza agejejwe imbere y’urukiko kuwa 19 Werurwe.Paulo we yahise ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Banket.

@igicumbinews.co.rw