Uwigishaga gutwara imodoka uzwi nka Mwarimu Clement yapfiriye mu kiyaga cya Muhazi

FB_IMG_1762866023491

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Iraguha Clément, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka “Mwarimu Clément” kubera amasomo ye yo kwigisha abantu amategeko yo gutwara imodoka, yapfuye nyuma yo kwiyahura mu Kiyaga cya Muhazi.

Nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, ngo amakuru y’urupfu rwa Mwarimu Clément yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa 10 Ugushyingo 2025, mu masaha ashyira saa kumi n’ebyiri.

CIP Gahonzire yavuze ko nyakwigendera yari yagiye ku nkengero z’iki kiyaga giherereye mu Karere ka Rwamagana, aho bivugwa ko yaje ari wenyine, hanyuma nyuma y’igihe gito abari hafi aho babona yiroshye mu mazi 

Polisi yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane impamvu zatumye nyakwigendera afata icyemezo cyo kwiyahura, nubwo kugeza ubu nta bimenyetso bihari byerekana ko hari undi muntu wabigizemo uruhare.

Mwarimu Clément yari umwe mu bantu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, TikTok na Instagram, aho yigishaga amategeko n’amabwiriza y’umutekano wo mu muhanda, by’umwihariko ku bijyanye no gutwara imodoka no kwitegura ibizamini bya “permis de conduire”.

Abamukurikiranaga ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gutangaza ubutumwa bw’akababaro n’amarangamutima y’akababaro, bamwe bamwibuka nk’umwigisha wagiraga impano yo gusobanura ibintu mu buryo bworoshye kandi bufasha benshi gutsinda ibizamini byo gutwara imodoka.

Umwe mu bantu mubamukurikiranaga. yagize ati: “Yadufashije benshi kumenya amategeko y’umuhanda no gukunda gutwara imodoka mu buryo buboneye. Ni urupfu rutunguranye kandi rutababaje.”

Polisi yasabye abaturage kujya bashaka ubufasha bw’ababishinzwe igihe bafite ibibazo bibaremereye, aho kwifata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.

Nyakwigendera Iraguha Clément asize inkovu ikomeye mu mitima y’abamukurikiranaga, by’umwihariko urubyiruko rwinshi rwamwigiragaho amasomo yo gutwara imodoka no kubaka icyizere imbere y’ibizamini.