Uwabaye igihangage muri Ruhago Diego Mardona yapfuye

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru ukomoka muri Argentine, Diego Maradona, yitabye Imana ku myaka 60 azize indwara y’umutima, nyuma y’ibyumweru bibiri asezerewe mu bitaro.

Ibinyamakuru byo muri Argentine byatangaje ko yaguye iwe mu rugo, nyuma y’iminsi mike avuye mu bitaro nyuma yo kubagwa ubwonko, kuko hari hizingiyemo amaraso.

Diego Armando Maradona afatwa nk’umwe mu bami ba ruhago ku Isi, wafashije Argentine kwegukana Igikombe cy’Isi mu mwa 1986. Ni nawo mwaka yatsinzemo igiteko cyasezereye u Bwongereza akoresheje ukuboko, bituma bacyita “Ikiganza cy’Imana” cyangwa ’Hand of God’ mu Cyongereza.

Yakiniye amakipe arimo Boca Juniors, Napoli na Barcelona, akundwa n’abantu benshi kubera ubuhanga bwaranze imyaka ye nk’umukinnyi, nubwo atahiriwe mu butoza. Mu gihe cye ariko yakunze no kurangwa n’imyitwarire itarakunze kuvugwaho rumwe.

Maradona yasezerewe mu bitaro ku wa 11 Ugushyingo. Kuri uyu wa Gatatu ubwo yamererwaga nabi, yihutanywe muri Olivos Clinic, ariko abaganga ntibabasha gutabara ubuzima bwe.

 

Diego Maradona yitabye Imana ku myaka 60

 

Igitego yatsindishije ukuboko mu 1986 cyashavuje Abongereza

 

Maradona ni umunyabigwi mu mupira w’amaguru
@igicumbinews.co.rw