USA: Urutare rwahanutse ku bantu bari ku mucanga batatu bahasiga ubuzima

Abantu batatu bapfuye abandi babiri barakomereka ubwo urutare runini rwahanukaga ku manga yari hafi y’umucanga witwa Grandview Beach ahitwa Encinitas muri California kuwa Gatanu w’iki cyumweru.

Aba bantu bari ku mucanga bari kuruhuka batunguwe n’iki kibuye cyahanutse munsi y’umunara wo muri California kigwira aba bantu.

Uru rutare rwahise rwica umugore umwe utatangajwe amazina,abandi bantu 2 bajyanwa kwa muganga gusa bagezeyo bahise bapfa.

Ubwo uru rutare rwari rumaze kugwira abantu saa munani na 55 z’amanywa,abari hafi bahise batangira gucukura batabara abantu rwagwiriye gusa ntibabashije kurokoka kuko rwari runini cyane.

Umukuru wa polisi yo muri aka gace Lt. Ted Greenawald yavuze ko hari abandi bantu 2 bakomerekejwe n’uru rutare bakiri bazima ndetse ngo bakoresheje imbwa kugira ngo bashakishe abantu bose rwagwiriye.