Urukiko rw’Ikirenga rwemeye ko Ingabire Victoire Umuhoza afite uburenganzira bwo kurega
Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda rwasuzumye urubanza ruregwamo Intumwa Nkuru ya Leta na Ingabire Victoire Umuhoza, rufata umwanzuro w’ingenzi uvuga ko uyu mugore afite inyungu zo gutanga ikirego nk’uko biteganywa n’amategeko. Icyo cyemezo cyafashwe hashingiwe ku ngingo ya 72 y’Itegeko rigena ububasha bw’Inkiko, aho Urukiko rwanzura ko Ingabire afite inyungu zo kurega kuko ibiteganywa n’ingingo ya 106 byamugizeho ingaruka ku giti cye kandi bikaba byazigira no ku wundi wese.
Mu iburanisha ryabaye mu Rukiko rw’Ikirenga, abahagarariye Intumwa Nkuru ya Leta basabye ko urubanza rutakirwa bavuga ko hari urundi rubanza rwasuzumye ikibazo gisa n’iki. Uru ni urubanza rw’uwitwa Mutebwa Alphred rwigeze gusuzumwaho ingingo isa n’iy’121, ndetse ngo byanatumye iyo ngingo ihindurwa. Uhagarariye Intumwa Nkuru ya Leta yasobanuye ko hari igihe Ubushinjacyaha bushobora kubura ibimenyetso igihe ukekwaho icyaha ahishiriwe, ariko bikagaragara mu rukiko. Yongeraho ko nubwo umucamanza ashobora gutegeka Ubushinjacyaha gukora iperereza, adafite ububasha bwo gutegeka ibivamo. Ati: “Umucamanza ategereza dosiye y’Ubushinjacyaha igaragaza niba umuntu akwiye gukurikiranwa cyangwa adakwiye gukurikiranwa. Si umucamanza ushinja umuntu, ahubwo ni inshingano z’Ubushinjacyaha.”
Abahagarariye Leta banashimangiye ko hari ihame rya res judicata risobanura ko urubanza rwamaze kurangira neza rutongera kuburanishwa hagati y’abantu bamwe ku kibazo kimwe. Ku ruhande rwe, Ingabire Victoire Umuhoza yerekanye ko kuba itegeko ritegeka Ubushinjacyaha gukora iperereza bigaragaza ko nibivamo biba byamaze gufatwaho icyemezo cy’ubutabera. Yavuze kandi ko uburyo bushya bwanditswemo ingingo ijyanye n’iperereza bunyuranyije n’Itegeko Nshinga.
Me Bruce Bikotwa, umwe mu bunganira Ingabire, yavuze ko abahagarariye Intumwa Nkuru ya Leta bakoresheje nabi ihame rya res judicata, kuko ikibazo cyaregewe atari kimwe n’icyo mu rubanza rwa Mutebwa. Ku rundi ruhande, Me Gashema uhagarariye Intumwa Nkuru ya Leta yavuze ko inzego z’ubutabera zigomba kuzuzanya, bityo ko gutegeka Ubushinjacyaha gukora iperereza byaba ari ukwinjirira ubwigenge bw’inzego. Yavuze ati: “Urukiko rw’Ikirenga rwari rwaragaragaje ko Ubushinjacyaha bushya bukwiye kugirirwa icyizere. Gutegekwa gukora iperereza bidakurikije icyo cyizere byaba ari ukubyica.”
Me Gatera Gashabana, umwe mu bunganira Ingabire, yavuze ko ibyo Ubushinjacyaha bushingiraho nta shingiro bifite. Yibukije ko mu rubanza rwa Mutebwa, Urukiko rwagaragaje ko ingingo imwe inyuranyije n’Itegeko Nshinga ariko ntikurweho, ashimangira ko icyo gihe “hari akazi katarangiye.” Ati: “Urukiko rwari rufite amahirwe yo gukemura ikibazo cyose ariko rwabikoze. Twebwe turashaka kurangiza icyo cyatangije.” Yongeyeho ko mu rubanza rwa Mutebwa, Urukiko rutigeze rusuzuma ingingo zose zaregewe, ari na yo mpamvu Ingabire n’abamwunganira bahisemo kuzishyira zose imbere kugira ngo zisuzumwe mu buryo bwuzuye.
Nyuma y’impaka ndende z’abunganizi n’abahagarariye Intumwa Nkuru ya Leta, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba yanayoboye inteko iburanisha uru rubanza, yatangaje ko urukiko ruzatangaza icyemezo ku ishingiro ry’ikirego ku wa 16 Mutarama 2026 saa tatu z’igitondo. Uyu mwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga ushyira Ingabire Victoire Umuhoza mu mwanya wemewe n’amategeko nk’ufite inyungu mu kirego cye, bikaba bitegerejwe niba urukiko ruzemera cyangwa rwanze kwakira ikirego ku munsi watangajwe.
