Urukiko rwategetse ko Kabuga ataburanishirizwa mu Bufaransa

Urukiko rw’ubujurire mu Bufaransa rwategetse uyu munsi ku wa gatatu ko Félicien Kabuga yohererezwa urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha.

Abunganizi be bari bahanganye n’ingingo itegeka ubutabera bw’Ubufaransa – aho yafatiwe – gutanga abafashwe bisabwe n’ubutabera mpuzamahanga.

Ntiharamenyekana niba uruhande rwe rujuririra izindi nkiko.

Urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rufite icyicaro i Arusha aho biteganyijwe ko ari ho urubanza rwe rushobora kubera.

Kabuga w’imyaka 84, ariko we wabwiye urukiko ko afite imyaka 87, abamwunganira bavuga ko ashaje kandi arwaye bityo ku mpamvu z’amagara ye adakwiye kuvanwa mu Bufaransa ko ari ho yaburanishirizwa.

Mu iburanisha riheruka, ku nshuro ya mbere mu myaka irenga 20 ishize ashakishwa ashinjwa ibyaha bya Jenoside, Kabuga yahakanye ibyaha aregwa abyita “ibinyoma”.

Serge Brammertz, umushinjacyaha w’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, yatangaje ko Kabuga yafashwe bisabwe n’uru rwego, asaba ko yoherezwa gufungirwa by’agateganyo i La Haye mu Buholandi.

Kabuga yafashwe nyuma y’imyaka 22 ashakishwa, umupolisi ukuriye ishami rya jenoside n’ibindi byaha muri polisi y’Ubufaransa aheruka gutangaza ko yafashwe “bivuye mu gukurikirana umwana we wavaga mu Bwongereza akajya kumusura”.

Mu cyumweru gishize, umucamanza William H. Sekule w’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha yavuze ko urubanza rwa Kabuga rugomba kubera i Arusha.

Me Laurent Bayon uri ku ruhande rumwunganira, mu cyumweru gishize yabwiye urukiko ko bashaka kohereza Kabuga i Arusha “batitaye ku buzima bwe n’amagara ye”.

Me Bayon yavuze kandi ko umukiriya we atinya ko muri urwo rukiko yaburanishwa urubanza rwa politiki, ko ubucamanza bw’Ubufaransa bufite ubushobozi bwo kumuburanisha.

@igicumbinews.co.rw