Urubanza rwa Paul Rusesabagina nabo bareganwa rwasubitswe

Urubanza rwa Rusesabagina wari umuyobozi w’impuzamashyaka ya MRCD n’abo bareganwa barimo Nsabimana Callixte na Herman Nsengimana babaye abavugizi b’umutwe wa FLN na bagenzi babo bareganwa uko ari 18 rwimuriwe mu Rukiko rw’Ikirenga.

Nsabimana Callixte, Paul Rusesabagina na Herman Nsengimana na bagenzi babo bose batawe muri yombi bashinjwa ibyaha bifitanye isano
Nsabimana Callixte, Paul Rusesabagina na Herman Nsengimana na bagenzi babo bose batawe muri yombi bashinjwa ibyaha bifitanye isano

Kwimura iburanisha byanatumye iburanisha ryo kuri uyu wa 26 Mutarama 2021 ryabereye ku Rugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo risubikwa kubera impamvu zagaragarijwe abaregwa n’ababunganira mu mategeko.

Urukiko twatangarije abari aho ko rwari ruje gusoma umwanzuro warwo wo kwimurira urubanza mu Rukiko rw’Ikirenga mu Mujyi wa Kigali, kandi ko abaregera indishyi batari kubona uko bagera ku Rukiko kubera Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali na Guma mu Karere aho abandi batuye.

Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rwakwigizwa mu matariki ya 10 Gashyantare 2021 kuko bwiteguye kuburana, icyifuza cyanashyigikiwe na Nsabimana Callixte, ariko kikabangamirwa na Paul Rusesabagina wasabye ko urubanza rwashyirwa ku wa 17 Gashyantare 2021 ari na byo Urukiko rwahaye agaciro rushyiraho itariki yo kuburana.

Ibindi byatangarijwe mu Rukiko ni uko abaregwa noneho bazaburana imbona nkubone kuri iyo tariki ya 17 Gashyantare ku kicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga saa 08h30’ za mu gitondo, aho kuburanira ku ikoranabuhanga nk’uko byakunze kugenda mu maburanisha yarangiye, ibyo na byo bikaba byanyuze abaregwa.

Paul Rusesabagina wari Perezida w’Impuzamashyaka (MRCD) ashinjwa ibyaha 13 birimo gufasha imitwe irwanya u Rwanda, naho Nsabimana Callixte wari umuvugizi wa FLN ashinjwa ibyaha 17 na we birimo kurema imitwe y’iterabwoba n’ubwicanyi, ibyaha ahuriyeho na Herman Nsengimana wamusimbuye ku buvugizi bwa FLN uregwa ibyaha 5 birimo iterabwoba.

@igicumbinews.co.rw