Umwavoka wa Trump bamuhase ibibazo abira ibyuya maze kanta yari yasize mu mutwe ishonga ijya mu isura

Umunyarwanda niwe waciye umugani ati ‘Agahinda gashira akandi kageze ibagara’. Mu gihe umunyamategeko wa Perezida Trump, Rudy Giuliani, yahanyanyazaga ngo agaragarize Isi ko bibwe mu matora, yahuye n’uruva gusenya kanta yari yisize mu mutwe itangira gushoka ku matama.

Uyu mugabo yahuye n’iyi nsanganya ari mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarutse cyane ku kugaragaza ko Perezida Trump yibwe mu matora aherutse guhigikwamo na Joe Biden.

Kitaragera ku musozo, uyu mugabo yatutubikanye maze kanta yari yisize nayo ntiyabyihanganira itangira gushoka hafi yo kugera mu ijosi.

Byatumye uyu mugabo w’imyaka 76 ahinduka iciro ry’imigani mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, maze bamutaramiraho biratinda.

Mu bibasiye uyu mugabo harimo uwitwa Greg Montana wagize ati “Ibi nibyo biba iyo wuzuye umwanda, utangira gutogota ugasohoka mu mutwe wawe.”

Blenus we yagize ati “Wenda iyo aza kubifata nk’ikimenyetso cy’uko agomba gufunga umunwa we akagenda.”

Abandi bakoresha Twitter bakomeje bagaragaza ko uyu mugabo ashobora kuba akoresha kanta ihendutse cyane ndetse uwitwa John mu buryo bwo gutebya avuga ko “ashobora kuba akoresha umuti w’inkweto”.

@igicumbinews.co.rw