Umunyarwanda wo muri Gicumbi yiciwe muri Uganda




Polisi yo mu karere ka Kabale, mu gihugu cya Uganda, yatangiye iperereza ku cyaba cyateye urupfu rw’umunyarwanda witwa Dusabimana Theoneste, ukomoka mu karere ka Gicumbi, wasanzwe ku muhanda yapfuye.

Voice of Kigezi Radio, dukesha iyi nkuru ivuga ko kuri uyu wa mbere Tariki 30 Kanama 2021, aribwo Dusabimana w’imyaka 52, umurambo we wasanzwe ku umupaka uhuza u Rwanda na Uganda, ku uruhande rwa Uganda, mu gace kitwa Rushaki, mu mujyi wa Katuna, mu karere ka Kabale.



Indangamuntu y’uyu mugabo irimo gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, Igicumbi News yabonye yanditseho ko akomoka mu murenge wa Cyumba, mu karere ka Gicumbi.

Birakekwa ko uyu mugabo wari usanzwe ukorera ubucuruzi muri Uganda hafi n’umupaka n’u Rwanda, yaba yishwe akajugunywa ku muhanda.



@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: