Umusore yafashwe arimo kwinjiza mu Rwanda imifuka ibiri yuzuyemo urumogi




Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umusore w’imyaka 24 afite ibilo 33 by’urumogi, agiye kurucuruza mu baturage. Yafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Bugeshi, aruvanye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Uwo musore yafashwe ku wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi yabitangaje.

Yavuze ko abapolisi  bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) bamufashe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo muri kariya gace yafatiwemo.

Asanzwe atuye muri metero 10 gusa uturutse ku mupaka w’u Rwanda na Congo, mu Mudugudu wa Bereshi, Akagari ka Hehu mu Murenge wa Bugeshi.



Yakomeje ati “Byari binazwi ko akunda kwijandika mu bikorwa by’ibiyobyabwenge. Abaturage baje gutanga amakuru ko yagiye muri Congo kuzana urumogi nibwo abapolisi bateguye igikorwa cyo kumufata nibwo yafatirwaga mu Mudugudu wa Gahira afatanwa imifuka ibiri irimo urumogi yombi ipima ibiro 33 by’urumogi.”

Amaze gufatwa yavuze ko urumogi yaruhawe n’abacuruzi barwo bo muri RDC, akaba yari arujyanye mu isanteri ya Kabatwa mu Murenge wa Bugeshi, agiye kuruha abakiriya be.

CIP Karekezi yashimiye abaturage bo mu Murenge wa Bugeshi batanze amakuru yafashije Polisi gufata uriya musore.

Yaboneyeho gusaba n’abandi baturage kujya bihutira gutanga amakuru mu kurwanya ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge cyangwa ibindi byaha.

Uwo musore yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.



Didier Maladonna/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: