Umuryango w’Ibihugu by’Iburasirazuba bw’Afurika washize ahagaragara umushinga ugamije guhangana n’umutekano muke

Umuryango w’Ibihugu by’Iburasirazuba bw’Afurika washize ahagaragara umushinga wo guhangana n’umutekano muke urangwa mu bihugu bya  EAC n’abaturanyi b’ibi bihugu,

Uyu mushinga watewe inkunga n’umuryango w’ubumwe bw’Ibihugu by’Iburayi ukaba ufite agakiro ka miliyoni 11$ z’amadorari y’Amerika, ukaba ugamije guhashya burundu umutekano muke urangwa mu karere k’Afurika y’iburasirazuba .

Uyu mushinga uzashirwa mu bikorwa n’ubunyamabanga bw’Afurika y’iburasirazuba na police mpuzamahanga(Interpol).

Uyu mushinga uzamara amezi agera kuri 45 washizwe ku mugaragaro n’umunyamabanga mukuru w’Afurika y’iburasirazuba, Amb.Libert  Mufumkeko na ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Ibihugu by’Iburayi muri Afurika Manfredo Fanto.

Athanase Munyarugendo@igicumbinews