Umupolisi yafashwe arimo gusambanya umurwayi wa Coronavirus uri mu kato

Mu ntara ya Busia mu gihugu cya Kenya, umupolisi yambuwe intwaro anatabwa muri yombi mbere yo gushyirwa mu kato, nyuma yo gufatwa asambanya ku ngufu umurwayi wa Covid-19 wari mu kato.

Citizen TV yavuze ko uriya mupolisi yari umwe mu bagize ikipe y’Abapolisi babiri n’abacungagereza batatu bari boherejwe kuri gereza ya Busia aho bari bahawe inshingano zo gucungira umutekano ikigo gikorerwamo amahugurwa y’ubuhinzi cyashyizwemo akato k’abanduye icyorezo cya Covid-19.

Raporo ya Polisi ya Kenya Citizen TV yashoboye kubona, ivuga ko ku wa kane w’iki cyumweru umwe mu bapolisi bari bashyizwe ku irondo muri kiriya kigo, yabonye mugenzi we aguyaguya umugore wari mu kato, bimwanga mu nda ahita ajya kureba bagenzi be kugira ngo abamenyeshe ibyo yari yiboneye ndetse n’ibyo yakekaga.

Uwo mupolisi ngo na bagenzi be bahise bagaruka aho yari asize umurwayi na mugenzi we, gusa ntibahabasanga.

Ngo bahise batangira kubashakira hirya no hino mu kigo, bigeze muma saa sita z’ijoro , bumva urusaku rwaturukaga mu cyumba cyari cyashyizwemo abagore.

Ngo bihutiye kuhagera basanga abarwayi bose basohotse, batera hejuru bavuga ko “Umupolisi yasambanyaga” wa mugore bashakaga.

Abakozi b’inzego z’ubuzima bahise bahamagazwa, maze uwo mupolisi yamburwa intwaro na bagenzi be bamukuriye bo kuri gereza ya Busia mbere yo gushyirwa mu kato.

@igicumbinews.co.rw