Umupolisi afunzwe azira kurya ibiryo by’abantu babiri bakundana yari asanze muri restaurant akanabakubita

Umupolisi wo mu Gace ka Nyandarua muri Kenya afunzwe azira kurya ibiryo by’abantu babiri bakundana yari asanze muri restaurant ndetse akarenzaho gukubita no gukomeretsa umugabo.

Ku gicamunsi cyo ku wa 19 Nyakanga nibwo uyu mupolisi witwa Chirchil yinjiye muri ‘Heroes Restaurant’ maze akomeza agana ku meza yari yicayeho uyu mugabo uzwi nka Geoffrey Kithu n’umugore bari basohokanye. Muri ako kanya atabanje kubaza yatangiye kurya amafunguro bari batumije, ababibonye bagahamya ko yahise ahera ku nyama.

Iyi couple ngo yananiwe kwihanganira igikorwa cy’uyu mupolisi, ivuga ko itari bwongere kurya kuri ibi biryo ndetse ihitamo kwisohokera.

Nyuma yo kubona ko ba nyirabyo babitaye, uyu mupolisi yabonye rugari atangira noneho kubirya mu mutuzo ndetse ahita ategeka iyi couple kujya ku iduka riri hafi aho bakamuzanira inzoga yo kurenzaho.

Kudakora ibyo yari ategetse nibyo byatumye Chirchil afata uyu mugabo aramukubita ndetse amuciraho imyenda.

Nyuma yo gukubitwa, Kithu ngo yagejeje ikibazo cye ku biro bya polisi biri muri aka gace maze nabo bafata icyemezo cyo kuba bafunze mugenzi wabo wari ukigaragaza amahane. Umugabo wakubiswe yasabwe kubanza kwita ku buzima bwe hanyuma akazongera gutanga ikirego cye kugira ngo gikurikiranwe.

@igicumbinews.co.rw