Umupasiteri yatawe muri yombi nyuma yo gusengera umugore agapfa

Agace kabereyemo aya mahano(Photo: Radio Isanganiro)

Mu gihugu cy’u Burundi mu gace ka Buraza, Umupasiteri yatawe muri yombi nyuma yo gusengera umuntu agapfa.

Uyu umupasiteri asanzwe ari uwo mu Itorero rya Sinayi Gospel Temple of Burundi rya ahitwa Mugano muri Zone ya Mahonda, kuri ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi.

Radio Isanganiro dukesha iyi nkuru ivuga ko yafashwe kuri uno wa Gatandatu, Tariki 08 Gicurasi 2021, nyuma y’urupfu rw’uwitwa Jackline Ndayizeye, wari waje kumureba ngo amusengere.

Amakuru avuga ko yari yatangiye kumusengera kuwa Gatanu w’icyumweru dusoje bigeze kuwa gatandatu umudamu ahita apfa.

Amakuru atangwa na Polisi yo mu Burundi, avuga ko abo mu muryango wa Jackline Ndayizeye, n’incuti ze zahafi bemeza ko uwo mudamu yari asanzwe arwaye Diabete.

Uwo mupasiteri yatawe muri yombi mu gihe hagikorwa iperereza ryo kugirango hamenyekane icyahitanye Jackeline.

BIZIMANA Desire/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV: