Umusore yakubiswe arakomereka ubwo yitwara nka Yezu mu gikorwa cyo kunyura mu “Inzira y’Umusaraba”

FB_IMG_1775324533311

Umunyeshuri wiga muri kaminuza yo muri Uganda yakomeretse ku wa Gatanu Mutagatifu ubwo yari ari mu gikorwa cyo kwibutsa abayoboke b’idini ya Kiliziya Gatolika urugendo rwa Yezu rugana ku musaraba, kizwi nka “Inzira y’Umusaraba” (Way of the Cross).

Uyu munyeshuri witwa Dennis Zziwa, akaba yigaga mu mwaka wa kabiri mu ishami ry’amategeko muri Kampala International University, ni we wari wahawe inshingano zo kwitwara nka Yezu Kristu muri icyo gikorwa cyabereye kuri kiliziya ya Our Lady of Africa Church, ku munsi wo kuwa Gatanu Mutagatifu.

Amakuru avuga ko ubwo iki gikorwa cyaberaga imbere y’abakirisitu benshi, Dennis Zziwa yakomeretse nyuma yo gukubitwa mu buryo bwari bugamije kwerekana imibabaro Yezu yanyuzemo mbere yo kubambwa ku musaraba.

Abakozi b’umuryango wa Croix Rouge (Red Cross) bari aho iki gikorwa cyaberaga, ni bo bamuhaye ubutabazi bw’ibanze, nyuma aza kwimurirwa ku kigo nderabuzima cya Lamone Health Center giherereye mu gace ka Luzira, kugira ngo akomeze kwitabwaho n’abaganga.

Kugeza ubu, nta makuru arambuye aratangazwa ku rwego ibikomere bye bigezeho, ariko amakuru yatangajwe n’itangazamakuru ry’aho avuga ko yakomeretse mu gihe cy’imyitozo n’imikorere byari bigamije gukurikiza uko Inzira y’Umusaraba isanzwe ikinwa mu madini menshi.

Iki gikorwa cyo kwibuka Inzira y’Umusaraba ni kimwe mu bikorwa bikomeye bikunze gukorwa ku wa Gatanu Mutagatifu, aho abakirisitu bibuka imibabaro Yezu yanyuzemo mbere y’urupfu rwe.

Inkuru dukesha NTV Uganda.